Umucuruzi Makuza Bertin yitabye Imana

Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.

Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana
Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana

Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.

Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.

Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .

Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.

iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana

Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Imana imwakire mubayo abasigaye nabo bakomere

Patrick yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

我们都失去了重要的人 MAKUZA BERTIN R.I.P

prompt yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Nubwo yaba atakiriho izina rye ntirizasibangana mu mitima y ’abanyarwanda,Umuryango we ukomeze kwihangana.

Mbevi yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Aruhukire mumahoro

Habimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ariko iyisiweeeee Rip

Gentil yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Imana imwakire, yafashaga bznshi muburyo butandukanye.

Anastase Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

imana imwakire yari umutagire pe abandi nabo babitekerezeho,kuko imana niyo nkuru kuyimenya nibwo bwenge kandi ibihe byose bigira iherezo kandi nyagasani yarabiteganyije hari igihe cyo kuvuka ,igihe cyo gupfa ,igihe cyo gukira n’igihe cyo gukena,igihe cyo gusonza n’igihe cyo guhaga,igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba,igihe cyo kubabara n’igihe cyo kwishima,wowe se uhagaze he nshuti yanjye reka twikosore

habu yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira yari umutagire n’abandi batagire nkawe basenge kuko imana niyo ishobora byose kuyikorera nibwo bwenge,kandi buri gihe kigira icyacyo hari ukuvuka no gupfa,gukira no gukena,izuba n’imvura,ijoro ndetse n’umucyo ,guhaga no gusonza wowe uhagaze he nshuti yanjye,tekereza wikosore

habu yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Igihugu gihombye umuntu w,ingirakamaro doreko yari afatiye runini Abanyarwanda ndatse n,Akarere k,Ibiyaga bigari. Twihanganishije Umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira, Kandi imwakire mu bayo.

Olivier HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Igihugu gihombye umuntu w,ingirakamaro doreko yari afatiye runini Abanyarwanda ndatse n,Akarere k,Ibiyaga bigari. Twihanganishije Umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira, Kandi imwakire mu bayo.

Olivier HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Rest in peace imana imwakire kandi you really played abig role in developing Rwanda economy

Clinton yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Yoooooo birababaje nukuri ariko turasaba ngo Imana imwakire mubayo

Mimmy yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka