Umucuruzi Makuza Bertin yitabye Imana
Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.
Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.
Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .
Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.
iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubabajwe cyane n’urupfu RWA Makuza nk’Umwalimu ukomeye mukwiyemeza umurimo no gukunda iterambere ry’ igihugu cye. lmana imwakire my bayo. tuzahora tubibuka.
makuza yatubereye urugero rwiza mubyukuri tubuze intwari murwanda.ese bazamuzika ryari?
nukuri igihungu nabanyarwanda murirusange duhomye umugabo ukomeye kandi wumuhanga imana imuhe iruhuko ridashira
Ananyarwanda tweseul muze twifatanye numuryango wanyakwigendera tubafate. mumugongo kuko urwanda tubuze umuntu warufatiye runini igihugu coach umuryango wanyakwigemdera mugire ukwihangana Imana imuhe iruhuko ridashira
Ariko se, ni ngombwa kuvuga agaciro k’inzu ye mu nkuru imubika? Abanyamakuru bo mu Rwanda bakeneye amahugurwa pee. Imana imuhe iruhuko ridashira
Imana ikwakire mu bayo mubyeyi!! wari ikitegererezo kuri benshi!!.
Icyo nzi cyo nuko yahesheje u Rwanda agaciro
Byobyonyine iriya nzu ituma abarundi baduhabuka.
Yooo! Papa Wanjye Ugiye Nkigukeneye Ariko Mwisi Turi Abashyitsi Ntituzayihoromo Imana Ikwakire Mubyeyimwiza ! Ubuse kakazi Mwarimwanyemere Nzakabonagute?
uwo musaza imana imwakire mubayo kdi imiryangoye ikomeze kwihangana
gupfa si ikibazo ikibazo ni ugupfa udakijijwe !!!
God may he RIP tuvuwemo nentwari kbs
God may he RIP urwanda tubuze intwari