Umucuruzi Makuza Bertin yitabye Imana

Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.

Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana
Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana

Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.

Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.

Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .

Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.

iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana

Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Tubabajwe cyane n’urupfu RWA Makuza nk’Umwalimu ukomeye mukwiyemeza umurimo no gukunda iterambere ry’ igihugu cye. lmana imwakire my bayo. tuzahora tubibuka.

Gabriel nkunzumuremyi yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

makuza yatubereye urugero rwiza mubyukuri tubuze intwari murwanda.ese bazamuzika ryari?

gashugi jackson yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

nukuri igihungu nabanyarwanda murirusange duhomye umugabo ukomeye kandi wumuhanga imana imuhe iruhuko ridashira

pasta caka yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ananyarwanda tweseul muze twifatanye numuryango wanyakwigendera tubafate. mumugongo kuko urwanda tubuze umuntu warufatiye runini igihugu coach umuryango wanyakwigemdera mugire ukwihangana Imana imuhe iruhuko ridashira

ERIC singizwa yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ariko se, ni ngombwa kuvuga agaciro k’inzu ye mu nkuru imubika? Abanyamakuru bo mu Rwanda bakeneye amahugurwa pee. Imana imuhe iruhuko ridashira

Ntwari yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Imana ikwakire mu bayo mubyeyi!! wari ikitegererezo kuri benshi!!.

Aime yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Icyo nzi cyo nuko yahesheje u Rwanda agaciro
Byobyonyine iriya nzu ituma abarundi baduhabuka.

Pascal yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Yooo! Papa Wanjye Ugiye Nkigukeneye Ariko Mwisi Turi Abashyitsi Ntituzayihoromo Imana Ikwakire Mubyeyimwiza ! Ubuse kakazi Mwarimwanyemere Nzakabonagute?

Sindayigaya Jeanpierre yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

uwo musaza imana imwakire mubayo kdi imiryangoye ikomeze kwihangana

ndagijimana josue yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

gupfa si ikibazo ikibazo ni ugupfa udakijijwe !!!

kamana yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

God may he RIP tuvuwemo nentwari kbs

nteziryayo innocent yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

God may he RIP urwanda tubuze intwari

nteziryayo innocent yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka