Umuco wa kera Kagame Paul arawugaruye, arakabaho! - Uworojwe

Mukangarambe Laurence utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yasazwe n’ibyishimo yatewe no kwakira inka yorojwe na koperative Hobe Nshuti ikorera mu Kagari ka Musave atuyemo.

Mukangarambe yashimiye abamworoje n'Umukuru w'Igihugu watangije gahunda ya Girinka
Mukangarambe yashimiye abamworoje n’Umukuru w’Igihugu watangije gahunda ya Girinka

Ubwo yashyikirizwaga iyo nka ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, kuvuga uko yabyakiriye mu magambo byamugoraga ahubwo buri kanya akarangwa no kubyina ari na ko ahobera abagize itsinda ryamushyikirije iyo nka.

Mu magambo atari menshi yabashije kuvuga, Mukangarambe yagize ati “Byandenze, urumva jyewe napfushije abana icyenda n’umugabo. Ndabashimira mwese uko muri aha Imana ibongerere. Ubu ngiye kongera nywe amata.”

“Ibibazo byose nari mfite mu mutima birakemutse. Ntabwo nzarwara bwaki, mbega nari umukecuru none ngiye kuba inkumi. Nabuze abana b’abasore nkamwe, ariko none ndababonye.”

Ati “Nzayahirira, njye nyigurira n’utwatsi ku bushobozi bwanjye, ariko murakoze, Imana ibongerere ibahe n’umugisha mwinshi. Ntabwo nari nzi ko uru rugo rwagarukamo inka! Munkuye mu bwigunge, umuco wa kera Kagame Paul arawugaruye, arakabaho, namwe yatumye murakabaho. Munshimirire Paul Kagame muti urakoze, umukecuru aragushima cyane.”

Mwumvaneza, Visi Perezida wa Koperative ati 'turakwifuriza ko wakomeza ukagira ubuzima bwiza'
Mwumvaneza, Visi Perezida wa Koperative ati ’turakwifuriza ko wakomeza ukagira ubuzima bwiza’

Visi perezida wa Koperative Hobe Nshuti, Mwumvaneza Emile, nyuma yo gushyikiriza iyo nka Mukangarambe, yagize ati “Mwumvise ko mu buhamya yatanze yapfushije umugabo n’abana icyenda. Mukecuru rero twaje ahangaha kugira ngo tukwihanganishe, ukomere, turakwifuriza ko uru rugo rwazongera rukagira amata, turakwifuriza ko wakomeza ukagira ubuzima bwiza!”

Bamwemereye no gukomeza kumuba hafi, bamufasha gukurikirana iterambere rye n’iry’itungo bamworoje.

Iterambere n’imibanire myiza biza imbere mu byo baharanira

Ufitingabire Léodegard ushinzwe ibyerekeranye n’ibikorwa by’ubufasha n’imibereho myiza (social) muri koperative Hobe Nshuti, avuga ko mu gace Mukangarambe atuyemo basanzwe bahakorera ibikorwa byafasha abaturage b’Umurenge wa Bumbogo muri rusange, n’abo mu Kagari ka Musave by’umwihariko, ariko byagirira akamaro n’abandi banyarwanda bose.

Bahafite ibikorwa birimo ubusitani (Hobe Nshuti Garden) bubarirwa mu gaciro ka miliyoni 400FRW bubereye imyidagaduro, imikino, ibirori ndetse n’indi minsi mikuru itandukanye.

Ufitingabire yavuze ko na bo batekereje gufasha utishoboye mu rwego rwo kunganira gahunda za Leta
Ufitingabire yavuze ko na bo batekereje gufasha utishoboye mu rwego rwo kunganira gahunda za Leta

Mu rwego rwo kujyana na gahunda ya Leta, ngo mu mpera z’umwaka wa 2018 baratekereje, basanga nyuma y’imyaka 25 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari icyo na bo bafasha umwe mu bacitse ku icumu, bifuza ndetse ko icyo gikorwa kibera mu kagari bakoreramo, inzego z’ibanze zibibafashamo, zibabonera uwo mubyeyi bashyikirije inka.

Ufitingabire ushinzwe ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza muri koperative Hobe Nshuti ati “Murabizi ko imibereho y’iki gihe, iyo uhereye ku nka, itunga umuryango mu by’ukuri, ari abana, ari ababyeyi. Natwe rero twakiriye icyo cyifuzo, ari na yo mpamvu mutubona hano uyu munsi, ni cyo cyatuzanye.”

Uwo mubyeyi bamushyikirije n’ibahasha mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi azifashisha yita kuri iyo nka.

Umuryango Hobe Nshuti ugizwe n’ababarirwa muri 70 ukaba waratangiye muri 2012 ari ikimina ariko nyuma ugenda wagura ibikorwa n’ubushobozi n’abanyamuryango, abenshi bakaba barinjiranyemo ari umugabo n’umugore bombi basanzwe babana mu rugo, biganjemo ababa mu Mujyi wa Kigali.

Ufitingabire ati “Dukora iyi koperative, icyifuzo cyari ukugira ngo tuzakore ahantu habera imyidagaduro, ubukwe, aho abantu b’ingeri zose bashobora gusohokera. Twaje hano kugira ngo tuhateze imbere, tunifuza ko bibaye byiza, abantu bose batwegereye batuye hafi yaho twabafasha muri serivisi dutanga badukeneraho, bityo tukarushaho gutera imbere tunoza imibanire n’abaturanyi bo muri kano gace.”

Barateganya kuhagura bakongeramo ibindi bikorwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere agace koperative yabo iherereyemo.

Ati “Twebwe ikintu cya mbere dushingiraho cyane ni imibanire. Imibanire iyo ibaye myiza, n’imihigo mufite muyigeraho mukayihigura. Imihigo rero dufite ni uko turimo kubaka ejo heza h’abana bacu, n’ah’igihugu muri rusange.”

Andi mafoto:

Mu nzira berekeza aho Mukangarambe atuye
Mu nzira berekeza aho Mukangarambe atuye
Mu rugo kwa Mukangarambe bahagiriye ibiganiro byo kumukomeza
Mu rugo kwa Mukangarambe bahagiriye ibiganiro byo kumukomeza
Bamuhaye impano y'igitenge
Bamuhaye impano y’igitenge
Yashyikirijwe n'ibahasha irimo ibizamwunganira mu kwita ku nka, bamwemerera no kuzamwubakira ikiraro cyiza
Yashyikirijwe n’ibahasha irimo ibizamwunganira mu kwita ku nka, bamwemerera no kuzamwubakira ikiraro cyiza
Ubusitani bwa Koperative Hobe Nshuti
Ubusitani bwa Koperative Hobe Nshuti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka