Umucamanza yategetse ko Agatha yemererwa gutura mu Bufaransa

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwemeje ko umugore wa Yuvenali Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda ahabwa uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa.

Iki cyemezo cyari kimaze igihe mu nkiko uyu mugore avugwaho n’ubutegetsi bw’intara atuyemo ya Essonne ko ari imbogamizi ku mutekano rusange w’abaturage akaba atari akwiye kwemererwa gutura aho hantu.

Philippe Meilhac uburanira madamu Agatha Kanziga Habyarimana yabwiye ikinyamakuru Le Monde ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo ubucamanza bwo mu Bufaransa bwemereye uwo aburanira guhabwa uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa.

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubufaransa kije gikurikira ikirego cyari cyaratanzwe mu Bufaransa gisaba ko Agatha Kanziga atakwemererwa gutura mu Bufaransa kuko yaba yaragize uruhare mu gutegura Jenoside yabaye mu Rwanda.

Agatha Kanziga Habyarimana aracyakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Agatha Kanziga Habyarimana aracyakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Icyo kirego cyari cyatanzwe n’ihuriro Collectif des Parties Civiles pour le RWANDA (CPCR) ry’imiryango yo mu Bufaransa iharanira ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kwamenyekana, abayigizemo uruhare bose bagahanwa.

Agatha Kanziga utuye ahitwa Essonne yari amaze imyaka isaga 10 aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko kuko yari atarahabwa ubu burenganzira.

Kuva mu 2008 akurikiranywe n’ubucamanza bw’Ubufaransa kuba yaragize uruhare mu gutegura Jenoside, ibyaha aregwa na ririya huriro Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.

Uyu mugore kandi akurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bikomeye byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Agatha Kanziga avugwaho ko yari umwe mu bantu bakomeye mu itsinda ryitwaga “Akazu” ryateguye Jenoside kandi rikayicengeza mu Banyarwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka