Umucamanza n’umugabo we batawe muri yombi bazira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa, yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.

Hanafunzwe kandi umugabo we Rwarinda Theogene, ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB iraburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi irashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa, batanga amakuru kugira ngo tuyirandure mu gihugu cyacu.

Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Mu ngingo ya gatanu y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018, ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu by’agaciro k’indonke yatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka