Umucamanza Agius Carmel yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Umucamanza Agius Carmel wasimbuye Theodor Meron ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Agius Carmel ni Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (The International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, UNIRMCT).

Ubwo yasuraga Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa mbere tariki 01 Mata 2019, Agius Carmel yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo yabonye ari ibintu bibi kandi bibabaje, yifuza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Agius Carmel yijeje imikoranire itandukanye n’iy’uwo yasimbuye ari we Theodor Meron.

Theodor Meron, yanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, imushinja kubogama. Urugero ni nk’aho yagiye agabanyiriza ibihano abakatiwe kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurekura abayihamijwe batarasoza ibihano, u Rwanda ntirunagishwe inama.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko Umucamanza Theodore Meron wari usanzwe ayobora UNIRMCT yashyigikiye abajenosideri ndetse akaba bamwe yarabagize abere.

Agius Carmel avuga ko yaje gushakisha amakuru mu nzego za Leta ndetse no mu nzibutso zitandukanye kugira ngo atangire kuvugurura imikorere.

Yagize ati "Mu byo Leta y’u Rwanda yifuza ko tuvugura nta byinshi ndabimenyaho, ariko icyo nizeza ni uko imikoranire hagati ya UNIRMCT na Leta y’u Rwanda igiye kuvugururwa".

Uyu mucamanza yirinze kuvuga kuri Theodor Meron asimbuye ngo kubera amahame bagenderaho nk’abacamanza, gusa ngo Abanyarwanda bitege impinduka nyinshi cyane cyane ku kibazo cyakunze kuvugwa cy’irekurwa rya hato na hato ry’abajenosideri.

Mu bibazo asanze mu Rwanda hari icy’abatangabuhamya basaba UNIRMCT kubashakira uburyo bwo kubacutsa ku nkunga y’imiti n’ibiribwa isanzwe ibagenera.

Bavuga ko iyo bagiye kuri ivuriro guhabwa ubwo bufasha bituma abantu batandukanye babamenya, bigatuma batagirirwa ibanga ndetse bakaba bagirirwa nabi.

Uwahaye ikiganiro Kigali Today agira ati "ubwo bufasha batanga ni intica ntikize, barasuzugurwa kandi nta banga bakigirirwa."

"Abenshi muri twe barasaba ko UNIRMCT ibagenera nk’ibihumbi 10 (by’amadolari) ubundi bakaducutsa kuko guhora tuza hano biradukururira ingaruka zirimo no kwicwa turozwe".

Umucamanza Agius avuga ko mu byo azakora mu Rwanda harimo no gucukumbura iby’iki kibazo akagishakira igisubizo.

Agius Carmel yavuye ku rwibutso rwa Kigali ahita ajya kubonana na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka