
Miss Umunyana Shanitah yapfushije umubyeyi
Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi yaba yazize indwara ya Cancer yari amaranye iminsi.
Uyu mubyeyi yaguye kwa muganga asubiyeyo bwa kabiri kuko ubwa mbere yari yagiyeyo aravurwa aroroherwa anasubira mu rugo bigaragara ko ameze neza, ariko mu gihe gito yongera kuremba asubizwa ku bitaro ari na ho yaguye.
Miss Shanitah yamamaye cyane ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 agatahana ikamba ry’igisonga cya mbere, uwo mwaka anitabira irushanwa rya Miss Africa University, naho muri 2019 yambikwa ikamba rya Miss Supranational ahita anahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Polonye.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RIP Papa Shema😭
RIP SEKA ! IMANA IKWAKIRE MUBAYO ,URUHUKIRE MUNAHORO , KANDI IKOMEZE ABASIGAYE 🙏