Umubyeyi ntakwiye kohereza umwana mu rugo mbonezamikurire ngo aterere iyo

Impuguke mu mikurire n’imirire y’abana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NECDP), Faustin Macara, aributsa ababyeyi bajyana abana mu ngo mbonezamikurire ko bafite n’uruhare mu kurera no kwita ku bana babo, kuko bidakwiye guharirwa urugo rwabakiriye.

Buri mubyeyi wese azanye ibyo afite iwe abana bajya bategurirwa indyo yuzuye
Buri mubyeyi wese azanye ibyo afite iwe abana bajya bategurirwa indyo yuzuye

Abitangaje mu gihe hari bamwe mu babyeyi bafite amarerero y’abana mu ngo zabo, bavuga ko aribo bahariwe imirerere y’abana mu gihe bumva bakabaye bafatanya na buri mubyeyi wazanye umwana we mu rugo.

Umubyeyi wo mu Karere ka Nyagatare, utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yishimira kuba urugo rwe rwakira abana ariko nanone akababazwa n’uko inshingano yo kubitaho bagenzi be basa n’aho bayimuhariye.

Agira ati “Nk’ubu hari abana baza bigaragara ko badafite isuku ku mubiri, ngomba kubasukura, nirirwa mbaganiriza, mbese mbigisha, yewe hari n’igihe biba ngombwa ko mbategurira ibiribwa. Sininuba ariko nanone ugasanga igihe ntabonetse kubona undi mubyeyi usigarana iyo nshingano ni ikibazo.”

Ubusanzwe ngo iyo atabonye umwanya afashwa n’abajyanama b’ubuzima, kuko kenshi aribo bahorana na we cyane cyane mu gihe cyo gutegurira abana amafunguro.

Avuga ko ababyeyi bose bagize uruhare rugaragara abana babo babaho neza, haba mu mikurire ndetse no mu bumenyi, bakaba banasangira ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye cyane ko bose batabizi kimwe.

Agira ati “Buriya umwe yiyemeje kuzana amata, undi imboga rwatsi, undi injanga, undi amagi, abandi imbuto n’ibindi biribwa bitandukanye, abana bacu babona ibiryo kandi birimo intungamubiri buri munsi, urumva ko bakura neza ariko hari igihe bidakunda kubera ko bamwe bumva ko ari gahunda ya Leta bitabareba.”

Ariko nanone ashima ko bafite umufatanyabikorwa ubafasha kubonera imikeka abana bicaraho na kandagira ukarabe, hagamijwe kunoza isuku y’abana ndetse n’ubundi buryo bubafasha kwita ku bana.

Ikindi kibazo bakunze guhura nacyo harimo ibikorwaremezo by’amazi, ku buryo iyo yabuze bigorana ku isuku y’abana.

Mu Kiganiro na RBA, Macara avuga ko amabwiriza ashyiraho ingo mbonezamikurire ateganya n’uko zikora.

Yagize ati “Ubundi turavuga ngo ingo 15 ziri mu Mudugudu umwe zishyire hamwe zitoranye urugo abana bazajya birirwamo, ndetse amabwiriza akavuga ko bakwiye kujya basimburana kwirirwana abana. Ikindi kijyanye n’ubumenyi, twatangiye kubaha inyingisho zijyanye n’uko barera ndetse abajyanama b’ubuzima basanzwe babafasha, bakaba baratangiye guhugurwa no kubaha imfashanyigisho.”

Avuga ko amabwiriza ajyanye n’ishingwa ry’ingo mbonezamikurire ateganya ko uru rugo rugomba kuba rwegereye ibikorwaremezo by’amazi n’ahafasha abana gukina, gusa ngo hari aho bigorana bijyanye n’uko ibikorwaremezo bigenda byegerezwa abaturage, ariko nanone ababyeyi b’abana bakwiye kujya bashaka uko bakwikemurira icyo kibazo mu gihe Leta itari yagikemura.

Kuri ubu ngo mu Turere 13 hamaze gutangwa ibigega bifata amazi, ndetse hakaba harimo gutangwa imiti isukura amazi kugira ngo abana babone amazi meza yo kunywa.

Naho ku kijyanye no kubonera abita ku bana agahimbazamusyi, avuga ko birimo kuganirwaho n’inzego zitandukanye ku buryo kizabonerwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka