Umubiligi wari umutegetsi ku gihe cy’abakoroni yasohoye igitabo kivuga k’u Rwanda

Umubiligi witwa Julien Nyssens wabaye mu bategetsi bitwaga Administrateur de Territoire mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda yasohoye igitabo kivuga ku Rwanda hagati y’umwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.

Iki gitabo yagihaye izina “A pied d’oeuvre au Rwanda 1948-1961: Batwa, Bahutu, Batutsi ne sont que des prénoms, Banyarwanda est notre nom de famille”.

Julien Nyssens atangaza ko yanditse iki gitabo kubera urukundo afitiye u Rwanda aho yakoreye mu gihe gisaga imyaka 13 kuva mu mwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.

Agira ati "nanditse iki gitabo kubera urukundu nkunda u Rwanda n’ibyiza ndwibukiraho kandi ndifuza ko urubyiruko rumenya uko ubuzima bwo mu cyaro bwari bwifashe mu gihe cy’umwaka w’1948”.

Muri iki gihe hashize imyaka 50, Julien Nyssens anatangaza ko akibasha kwibuka kuvuga Ikinyarwanda kandi ngo ashimishwa naho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’iterambere muri iki gihe.

Umuntu wakoraga nka Administrateur de Territoire yabaga ashinzwe kuzenguruka hirya no hino mu biturage akurikirana ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage harimo no gukurikirana imikorere y’inkiko; Nk’uko Nyssens abitangaza.

Kugeza ubu iki gitabo cyamaze gutangira gucuruzwa mu magururiro y’ibitabo ndetse no kuri interineti ngo kibanda ahanini ku buzima bwari mu giturage cyane mu gihe cy’1948 kugeza mu 1961.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka