Umubikira wabanje kwangira Anatalie kuguma i Kibeho ‘yabihaniwe na Bikira Mariya’

Abazi amateka y’amabonekerwa i Kibeho bavuga ko abakobwa batatu bemewe na Kiliziya ko babonekewe, Bikira Mariya yabageneye ubutumwa bunyuranye, agategeka Anathalie Mukamazimpaka kuguma i Kibeho, kandi ngo n’umubikira wabanje kubimwangira yarabihaniwe.

Anathalie Mukamazimpaka wategetswe na Bikira Mariya guhagarika kwiga no kuguma i Kibeho
Anathalie Mukamazimpaka wategetswe na Bikira Mariya guhagarika kwiga no kuguma i Kibeho

Berthilde Mukashyaka ufite imyaka 78, akaba yari atuye hafi cyane y’ishuri bariya bakobwa batatu babonekewe bigagamo, bityo akaba yarakunze kujya aho amabonekerwa yaberaga, yabwiye Kigali Today ko umubikira wabanje kwangira Anathalie kuguma i Kibeho yabihaniwe.

Mukashyaka asobanura ko Anathalie mu kubonekerwa kwe yarwaraga akananirwa kujya mu ishuri, Bikira Mariya akamubwira kubireka ariko akaguma aho, yamubaza icyo azakora natiga undi akamubwira ko azakimubwira.

Ati “Yararyamaga agaha abandi amakaye ngo bamwandikire, bamuzanira ibyo bamwandikiye aho aryamye akabona byandikishije ikaramu itukura, yababaza impamvu ari yo bandikishije bo bakamubwira ko bandikishije iy’ubururu.”

Yakomeje kuba ku ishuri nyamara atajya kwiga, maze biza kurakaza umubikira wayoboraga iryo shuri witwaga Germaine, amutegeka kuzinga ibye bakamucyura iwabo ku Munini, undi na we aramwumvira, nuko bamuha umushoferi witwa Rubaduka n’umubikira witwa Mama Athanase ngo amuherekeze.

Mukashyaka ati “Bageze i Ndago batangiye kumanuka ahitwa i Nyarusozu, Anathalie atangira kuvuga ko yumva ananiwe, acika intege, uko bagenda akarushaho kuremba kugeza ubwo agwa mu gatuza ka wa mubikira ameze nk’uwapfuye. Rubaduka yageze ku Kanyaru ahita akata baragaruka, bageze aho komine yahoze atangira kugarura ubuzima, bageze ku ishuri bamusukaho amazi arahembuka.”

Akomeza agira ati “Yongeye kubonekerwa Bikira Mariya aravuga ati, uyu mubikira wasuzuguye ibyanjye na we agiye kurwara, n’umurambo we ntuzahambwa mu Rwanda. Sr Germaine yarwaye umugongo, arivuza biranga, biza kugera aho ajya kuvurizwa hanze. Ni na ho yaguye, ntabwo yigeze agaruka mu Rwanda.”

Ibyo uyu mubyeyi avuga bishimangirwa na Anathalie uvuga ko Bikira Mariya yabwiye Alphonsine Mumureke kuba umubikira, abwira Marie Claire Mukangango ko agomba gushaka, naho we (Anathalie) amuha kubaho mu isengesho no kwibabaza asengera isi.

Ati “Ndangije umwaka wa kane ngiye mu wa gatanu, yarambwiye ati, ndashaka kukunyuza mu nzira y’ububabare, anyuza mu bubabare bwinshi bituma ntakomeza kwiga. Ni wo muhamagaro yampaye.”

Ubundi babonekerwa, Alphonsine yigaga mu mwaka wa mbere, naho Anathalie na Marie Claire bo bari bageze mu mwaka wa kane. Aba bombi barize amashuri barayarangiza bakomeza n’umuhamagaro bari bahawe, naho we (Anathalie) yagarukiye mu wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IRI HEJURU YA BYOSE

N.GERVAIS yanditse ku itariki ya: 20-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka