Umubare w’impunzi z’Abanyekongo ukomeje kwiyongera

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’abafatanyabikorwa bayo baratangaza ko umubare w’impunzi z’Abanyekongo bahunga imiryano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi ushobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na zimwe mu mpunzi zamaze kugera mu Rwanda.

Ubwo basuraga aho izo mpuzi zicumbikiwe ndetse n’umupaka uhuza Rubavu na Goma zambukiraho, tariki 01/05/2012, umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR Antoine Ruvebana yatangaje ko impunzi ziri kwiyongera umunsi ku munsi ku buryo bizaba ngombwa gushaka ahandi ho kuzituza.

Inkambi ya Nkamira zirimo kwakirirwamo isanzwe yakira abantu 2600 ariko hamaze kubarurwa abagera kuri 2300 kandi amakuru impunzi zitanga yemeza ko hari benshi bari inyuma bahungira mu Rwanda.

Uretse ubuto bw’inkambi kandi Ruvebana yongeyeho ko hari ibibazo byinshi bijyanye n’isuku nk’ubwiherero, aho kurara hadahagije, ivomero rimwe gusa, ikibazo cy’amatara, aho gutekera hasenyutse, aho kwiyuhagirira hadahagije n’ibindi.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda Warsame yatangaje ko yishimiye uburyo Guverinoma y’u Rwanda yitwaye muri iki kibazo cyatunguranye. Warsame yasabye ko hajyaho ingamba zihamye zo kurinda abagore guhohoterwa ndetse abana, abasheshe akanguhe, abarwayi na bo bakitabwaho by’umwihariko.

Leta y’u Rwanda igiye gutangira gutanga ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’imiti kandi inkambi igasanwa nibura mu minsi ibiri ndetse n’umutekano mu kurinda aba Bakongomani ukabungabungwa; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Gatsinzi mu nama yagiranye n’abafatanyabikorwa ba Leta.

Ku munsi hakirwa nibura Impunzi z’Abanyekongo 900 nk’uko bitangwazwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ibiro by’umupaka uhuza umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.

Inama yigaga ku kibazo cy’impuzi ziva muri Kongo yahuje Minisitiri w’Intebe na za minisiteri zirebwa n’ikibazo cy’impunzi arizo Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Umutekano, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyakorwa nk’Umuryango w’Abibumbye wo kwita ku Mpunzi (UNHCR) n’abandi.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka