Umubare w’abakozi RIB yari ikeneye wuzuye, nta rundi rwitwazo - Col Jeannot Ruhunga

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga, aratangaza ko imikorere y’urwo rwego igiye kurushaho kunoga, nyuma y’uko umubare w’abakozi bari bakenewe wamaze kuzura.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Yabitangarije mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, aho muri iryo shuri rikuru abanyeshuri 119 bari bahamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi.

Muri abo banyeshuri bahawe amasomo y’ubugenzacyaha, RIB ifitemo 67 basanga bagenzi babo bagera ku 1500 basanzwe muri uwo mwuga, urwo rwego rukaba rwujuje abakozi 1567.

Nyuma y’uko RIB ishinzwe muri 2017, itangirana n’abakozi bake ariko ikomeza kwiyubaka yongera umubare w’abakozi, nta cyuho cy’abakozi kikiri muri icyo kigo, kuko urwo rwego rwamaze kuzuza umubare w’abakozi ugengwa n’itegeko, nk’uko Col Jeannot Ruhunga yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Aba 67 twungutse, baruzuza umubare twari dukeneye, ubu structure yateganyijwe n’itegeko yuzuye, ubu RIB igize abakozi 1567, ni bo bari bateganyijwe n’itegeko. Hari abagenda bavamo kubera ko bagiye mu zabukuru, hari n’abavamo birukanwe kubera imyitwarire idahwitse, ni ukuvuga ngo tuzagenda twongeramo bake, ariko ubundi umubare uteganywa n’itegeko wuzuye”.

Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB
Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Arongera ati “Uko ibihe bigenda n’uko duhura n’imirimo n’akazi, hari ubwo tuzasaba ko hagira igihinduka, ariko ntiharagera, ubu nta rundi rwitwazo, nta kindi tuzifashisha, tugiye gushyiramo imbaraga, imyanya iruzuye icyo tugiye guhangana nacyo ni discipline no kongera amahugurwa”.

Col Ruhunga, yavuze ko abagenzacyaha bashya binjiye muri RIB ari imbaraga bungutse, n’amaboko mashya mu kazi kabo ka buri munsi ko kugeza ibyaha, aho yizera ko ubumenyi bahawe buje kunganira urwo rwego.

Avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, ari na ko abarikoresha mu byaha bakomeje kwiyongera, avuga ko RIB imaze kubaka ubushobozi bwo guhangana n’abo banyabyaha.

Ati “Urwego rwa RIB dufite ubushobozi buhagije, dufite umutwe ushinzwe ibyo gusa, kurwanya ibyo byaha, ufite ibikoresho n’ufite ubumenyi buhanitse, no muri aba barangije harimo abize ikoranabuhanga, bazongera bagakora andi mahugurwa”.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, afungura Ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, afungura Ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga

Arongera ati “Mu minsi yashize mwumvise Ikigo cyo mu karere kiri hano iwacu gishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, cyangwa Regional Cyber-crimes Centre of Excellence, ni ikigo gihuza abo mu karere, tuzajya dukoresha mu guhugura cyangwa gukorera hamwe imyitozo, kugira ngo tubashe guhangana n’ibyaha bizanwa n’ikoranabuhanga”.

Muri ayo mahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha asojwe n’abanyeshuri 119, RIB ifitemo 67 aho 56 muri bo bakoze indahiro kuri uyu wa gatanu ibinjiza muri urwo rwego.

RIB ikomeje gufata abakora ibyaha ibyibwe ikabisubiza ba nyirabyo
RIB ikomeje gufata abakora ibyaha ibyibwe ikabisubiza ba nyirabyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka