Umubare w’abagura imodoka mu Rwanda uri kugabanuka

Abanyarwanda bagenda bagabanya umuvuduko wo kugura imodoka hanze, bitewe n’uko imisoro ku modoka zishaje yiyongereye cyane kandi n’inshya zikaba zihenze.

Abaguraga imodoka zakoze, zivuye hanze, bakomeje gucibwa intege n'amategeko mashya yazongereye imisoro.
Abaguraga imodoka zakoze, zivuye hanze, bakomeje gucibwa intege n’amategeko mashya yazongereye imisoro.

Kuva tariki 21 Mata 2016, u Rwanda n’ibihugu byo mu karere byashyizeho amabwiriza ategeka gusoresha amafaranga menshi imodoka zimaze igihe kinini zikozwe.

Imibare iva mu Kigo cy’Ikihugu gishinzwe imisoro (RRA), ari nacyo kibarura imodoka yose iri ku butaka bw’u Rwanda, igaragaza ko ubu mu kwezi hinjira imodoka 562 ugereranije na 697 zinjiraga mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwaho.

Aya mabwiriza yemerejwe mu nama y’Abaminisitiri b’ubucuruzi bo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuwa 22 Gicurasi 2015.

Imbonerahamwe igaragaza uko imodoka zisoreshwa.
Imbonerahamwe igaragaza uko imodoka zisoreshwa.

Uko amabwiriza mashya abiteganya ubu, buri modoka ibarirwa imisoro ibanje guhabwa agaciro. Bagendera ku mwaka yakozwemo, kuko imodoka igenda itakaza agaciro uko imara igihe ikozwe, hatarebwe kuba yaba ikora/igenda cyangwa yari ibitse ahantu.

Nk’imodoka ya Carina E yakozwe mu 1997, uruganda ruyigurisha Amadorari ya Amerika ibihumbi 20 ($20,000/ Frw 16,400,000). Ubu amabwiriza mashya avuga ko nyuma y’imyaka 10 iyo modoka yatakaje agaciro ka 80%, ubu isigaranye 3,280,000Frw.

Kuba imaze icyo gihe izacibwa imisoro ingana na 2,624,000Frw. Ibi bizatuma iyo modoka itangwaho amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni esheshatu (Frw 5,904,000).

Iyo modoka ibaye yarakozwe mu 2015, itararenza imyaka ibiri, amategeko avuga ko yasoreshwa hagendewe ku guta agaciro kwa 30%.

Ubwo yaba ifite agaciro ka Frw 11,480,000, bayisoresha 3,444,000Frw. Ubwo iyi modoka ikiri nshya yazatangwaho amafaranga 14,924,000Frw. Ibi bivuze ko abagura imodoka zakoze bazitangaho n’amafarannga menshi mu misoro.

Abakurikirana iby’ubu bucuruzi babwiye Kigali Today, ko gufata icyo cyemezo ngo byaba byaratewe n’uko ibihugu bya EAC byabonaga ababituye benshi bagura imodoka zishaje kandi uko gusaza gutuma moteri zazo zikoresha amavuta menshi.

Ayo mavuta kandi akanohereza ibyotsi byinshi mu kirere, ibivugwaho kuba bibangamiye ibidukikije kandi ngo binatera indwara zikomeye n’ibindi bibazo mu mihindagurikire y’ikirere. Ibi byose bikaba bibangamiye ubuzima bw’ikiremwamuntu mu gihe kirambye.

Umugwaneza Lilliane ukora akazi ko gufasha abantu gutumiza imodoka zakoze mu mahanga, yabwiye Kigali Today ko kuva ayo mategeko yashyirwa mu bikorwa abamusabaga kubafasha gutumiza imodoka baragabanutse cyane ku buryo agereranya ku gipimo cya 60%.

Agira ati “Ushaka kugura imodoka itari nshya wese araza akabanza akakubaza uko bazabara imisoro agendeye ku giciro azayigura. Abenshi ubu iyo tubabariye barikanga, abandi bakabyihorera.”

Gilbert Mugabo usanzwe ugura imodoka zakoze akazigurishiriza imbere mu gihugu, avuga ko abaguzi bagabanutse, baza bakareba, bakanazishima ariko abenshi ntibagure.

Ati “Cyera aya mategeko ataratangira nashoboraga kugurisha imodoka nka 25 cyangwa 30 mu cyumweru, ariko ubu rwose nshobora kumara icyumweru ngurishije imodoka eshatu, zaba nyinshi zikaba eshanu gusa.”

Kuba u Rwanda rubarwa mu bihugu bifite umuturage winjiza Amadorari 800 (660,000Frw) ku mwaka, bituma abashobora kugura imodoka zikiri nshya baba bakeya kuko n’ubwo zisoreshwa ku gipimo gito ariko ziba zaguzwe amafaranga menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ikibazo si umusoro gusora nibyo najye ndabishyigikiye ahubwo ikibazo nuko ugura imodoka ukerekana inyemezabwishyu y’amafaranga wayiguze ntibayemere ahubwo bakayiha igiciro cyabo bagendeye kuri ibyo bipimo bashyizeho n’igiciro yari ihagaze iva muruganda igihe yakorwaga.

kasuku yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Itegeko rica umusoro uri hejuru ku modoka zimaze igihe riri henshi muli EAC rero tureke kuvanga ngo Byumba n’ibindi, ibi kenshi leta ibikora ku neza yacu.

Lambert yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ariko kuberiki abantu banga gutekereza? Nonese tuyobewe ko imodoka zishaje ziteza ibibazo? Ark uwo uvuze ibya byumba yaba yarigeze yinjira icyumba cyishuri nakimwe? Ubwose muri Kenya ko ariko mbona babigenza nabo nuko bari bahungiye ibyumba? Birababaje kubona umunyarwanda ugifite iyo myumvire.

kami yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Icyo navuga kuri byemezo nuko iyo umuntu imana imwibutse yibagirwa aho imana yamukuye abo bose bashyiraho ayo mananiza kuri rubanda abeshi bari ibyumba muri 94 ariho bahungiye none imana ibahaye kurebera abakene none barabahuhuye ngaho caguwa

Rukundo yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ibyo guhunga se bihuriyehe n’ikibazo kivugwa hano? Ntukavange ibintu.

Bido yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Hoya baba barebye kure bakabona ingaruka z’igihe kirambye bagashyiraho amabwiriza yo kuzikumira. Yes biragora kubyakira ariko Ni ku neza ya twese!

Isibo yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka