Umubano w’u Rwanda n’u Buholandi mu bya gisilikare ngo ni ntamakemwa

U Rwanda ruzakomeza gukorana n’igisilikare cy’u Buholandi mu guhanahana ubumenyi, nk’uko byemejwe, nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yagiranye n’ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013.

U Buholandi buri mu bihugu byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda rugikubita, kubera bimwe mu birego bishinjwa u Rwanda ku gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, mu gice cy’Uburasirazuba cyabwo.

Gusa birasa nk’aho ubufatanye bw’ibi bihugu byombi butigeze bubangamirwa n’ako gatotsi, kuko ubufatanye byari bifitanye mu bya gisilikari butigeze buhagarara, buri gihugu kikaba kigikomeje kugaragaza ubushake ku kwigira ku kindi.

Ibyo byemezwa n’uruzinduko Maj. Gen. Leo Beulen yasuyemo ibikorwa igihugu cye giteramo inkunga ndetse akanifuza ko hari byinshi igisirikare cy’iwabo cyakwigira ku Rwanda, nk’uko yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri Gen. Kabarebe.

Yagize ati: “Turi kureba uburyo twakongera imbaraga muri myitozo u Rwanda rutanga, ejo twasuye ikigo cya Rwanda Peace Academy dushimishwa n’amasomo u Rwanda ruha abanyeshuri b’abanyamahanga, bituma twifuza kwigira ku bunararibonye bwanyu”.

Ushinzwe ibikorwa by'ingabo mu Buholandi n'intumwa bari kumwe hamwe na bamwe mu bayobozi b'igisirikare cy'u Rwanda.
Ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu Buholandi n’intumwa bari kumwe hamwe na bamwe mu bayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’u Buholandi, rukaba rwaremeye ko bashobora kuza kwihugurira mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Ati: “Dufatanya mu bikorwa byo kwitoza, duhugurayo abasirikare bacu mu Buholandi ku cyiciro cya kaminuza.

Ku munsi w’ejo Major Gen. (Beulen) yasuye ikigo cya Rwanda Peace Academy akaba yanasabaga ari Minisitiri n’Umugaba w’Ingabo nabo bajya bazana abasirikare babo mu Kigo cya kandi babemereye ku buryo mu minsi ya vuba muza kubona abasirikare b’Abaholandi baza kwihugura mu gihugu cyacu”.

Major Gen. Beulen yanatangaje ko ibisobanuro bahawe ku kibazo cy’umutekano wo mu karere byabanyuze, bikanabongerera ubushake bwo kuza kwitoreza mu Rwanda.

Urugendo rw’ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu Buholandi mu Rwanda rwahuriranye n’urwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane w’iki gihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka