Umubano hagati ya Muhanga na Chattanoga uzazamura imibereho y’abayituye
Umuyobozi w’umujyi wa Muhanga Yvonne Mutakwasuku na Chris Cairns, intumwa y’umujyi wa Chattanoga wo muri Leta ya Tennesse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batangaje ko umubano w’iyo mijyi yombi izateza imbere abayituye kuko hari byinshi ihuriyeho.
Chris Cairns yavuze ko umuyobozi w’umujyi wa Chattanoga n’abaturage bawo bifuza kwagura umubano hagati y’iyi mijyi kuko ifite byinshi ihuriyeho, bityo bikaba intambwe nziza yo gutezanya imbere.
Yagize ati “hari ibyo duhuriyeho kandi byadufasha kubaka ubuzima bw’abaturage bacu ndetse tukiteza imbere”.
Yatanze urugero ku mashuri aho yavuze ko umujyi wa Chattanoga ufite amashuri ateye imbere yigisha byinshi birimo iterambere ry’ibyaro byafasha Abanyamuhanga n’u Rwanda muri rusange.
Umuyobozi wa Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, uvuga ko hari byinshi aka karere kazigira ku mujyi wa Chattanoga cyane ko ari umujyi uteye imbere kandi wo mu gihugu cy’igihangange ku isi hose.
Mutakwasuku yagize ati “dufite umugambi wo kugira amashuri y’imyuga azafasha urubyiruko kuko bizabafasha kwihangira imishinga ibateza imbere babidufashamo.
Bafite amakaminuza, turateganya ko nibikunda twazajya twohereza abatekinisiye bakajya kwihugura. Bazanadufasha mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa, imihanda myiza ikomeye n’ibindi”.

Umuyobozi wa Muhanga avuga ko atari uyu mujyi gusa bagiranye umubano mwiza kuko basanzwe bafitanye umubano n’umujyi wa Buffalo wo muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Akarere ka Muhanga karateganya kohereza intumwa 6 z’aka karere, mu nama ijyanye n’iterambere ry’umugore muri mu mujyi wa buffalo ku va tariki 29/03/2012 kugeza tariki 03/04/2012, mu rwego rwo kumvikanisha akamaro k’uburere bw’umwana w’umukobwa mu iterambere.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|