Umubano hagati y’u Rwanda na Qatar ukomeje kuba mwiza

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Ali Tani, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yaje gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, Minisitiri Abdulrahman yasuye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, bakaba baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi, aho bavuze ko ukomeje kuba mwiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Richard Sezibera na we wari muri ibyo biganiro, yavuze ko bibanze ku mubano n’ubufatanye.

Yagize ati "Ikiganiro kibanze ku kureba intambwe umubano w’ibihugu byombi ugezeho, ndetse banaganiriye no ku bibazo bya Afurika, icyo ibihugu byombi kimwe n’abandi bakora kugira ngo uwo mugabane utere imbere".

Arongera ati "Ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda buragenda neza ndetse n’ubufatanye hagati y’icyo gihugu na Afurika bwifashe neza. Uru rero rwari urugendo rwo kureba uko uwo mubano wakomeza gushimangirwa, cyane ko ukomeje gutera imbere".

Yakomeje avuga ko hari ibindi biganiro byabaye ku munsi w’ejo, bikaba ngo byaribanze ku ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Mu byo baganiriyeho, ngo bazafatanya guteza imbere ubuhinzi, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuhira imyaka, ubwikorezi, iby’indege ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro.

Uwo mushyitsi n’abamuherekeje, biteganyijwe ko nyuma yo gusura Minisitiri w’Intebe, banasura na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, bakagira ibindi baganira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka