Ukwezi kwa Nzeri 2023 kuzagira imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa icyo gihe

Iteganyagihe ry’Ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, rirerekana ko hazagwa imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa mu mezi ya Nzeri y’imyaka myinshi yarangiye, nk’uko bitangazwa na Meteo-Rwanda.

Icyo kigo kivuga ko hazaboneka imvura ibarirwa hagati ya milimetero 0-100, mu gihe ubusanzwe ukwezi kwa Nzeri kujya kugusha imvura ibarirwa hagati ya milimetero 50-200.

Meteo-Rwanda igira iti "Imvura iteganyijwe iri ku kigero cyo hasi ku mvura isanzwe igwa ku kwezi kwa Nzeri, mu bice byinshi by’Igihugu."

Iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, kivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari z’u Buhinde na Pasifika, n’ubwo ngo buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Nzeri.

Iyo mvura kandi ngo izaturuka ku miterere ya buri hantu (nk’imisozi, ibiyaga n’amashyamba), ndetse no ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi.

By’umwihariko ibice byinshi by’Akarere ka Rubavu, amajyaruguru y’uturere twa Musanze, Nyabihu na Burera, uburengerazuba bw’Akarere ka Rutsiro na Ngororero (agace gato), amajyepfo ya Nyamasheke, ndetse n’uburasirazuba bwa Rusizi, ni ho hazaboneka imvura nyinshi ibarirwa hagati ya milimetero 75-100.

Mu burengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, henshi mu Karere ka Gakenke, amajyaruguru y’uturere twa Muhanga, Rulindo na Gicumbi, ahasigaye mu Ntara z’Iburengerazuba n’uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera hazagwa imvura ibarirwa hagati ya milimetero 50-75.

Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, henshi mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Nyanza, Rulindo na Muhanga, amajyaruguru ya Nyagatare n’ibice bito by’uburengerazuba bwa Gatsibo na Kayonza ndetse na Gasabo (agace gato), hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 25-50.

Meteo-Rwanda ivuga ko Intara y’Iburasirazuba hafi ya yose, Umujyi wa Kigali n’uburasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo cyane cyane mu bice by’Amayaga(Akarere ka Gisagara kose), hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 0-25.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe uzarenga metero 10 ku isegonda mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane ahegereye Ikiyaga cya Kivu.

Ni mu gihe ubushyuhe buzaba bwinshi cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu Bugarama(Rusizi) no mu Mayaga, aho bushobora kuzagera kuri dogere Selisiyusi 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

BIBAYE BYIZA MWADUHA ITEGANYAGIHE RY’UKWAKIRA KUGIRANGO TUMENYE UKO DUTANGIRA GUHINGA ARIKO TUZI IBIZAKURIKIRA KUKO TWE TURI MUNTARA Y’IBURASIRAZUBA NI HATARI

MANIRAFASHA samuel yanditse ku itariki ya: 3-09-2023  →  Musubize

nyamara leta nireke abaturage bongere bahinge mu bishanga

ayisha yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Muduhe niteganyagihe ryo mukwa cumi.

Peter yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Yemwe turagowe pe
Nibyabihe byanyuma!!

K.T,
Turabashimira kumakuru
Meza atariho ivumbi
Mutugezaho.
Mukomereze aho.

Sibobugingo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Nonese Aya makuru ko ahabanye nayavuzwe mbere,yose ntiyavuye mu kigo kimwe?

Ntaganzwa Joseph yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Nanjye biranyobeye! aya makuru ntahura nayatangajwe mbere kandi yose araturuka mukigo kimwe!

Clément yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka