Ukwezi kwa Kamena 2024 gutangiranye n’ibura ry’imvura henshi mu Gihugu

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 itangira uku kwezi kwa Kamena 2024 (kuva tariki 1-10), nta mvura ihari henshi mu Gihugu kuko ibipimo biteganya ingana na milimetero (0-5).

Kamena nta mvura nyinshi izagira mu bice byinshi by'Igihugu nk'uko ibipimo bibigaragaza
Kamena nta mvura nyinshi izagira mu bice byinshi by’Igihugu nk’uko ibipimo bibigaragaza

Meteo-Rwanda ivuga ko muri rusange n’aho imvura iteganyijwe mu gace gato k’ishyamba ry’Ibirunga, itazarenga milimetero 20, mu gihe ubusanzwe ukwezi kwa Kamena kwajyaga kubona imvura ibarirwa hagati ya milimetero 0-50.

Itangazo rya Meteo-Rwanda rigira riti "Mu gice cya mbere cy’Ukwezi kwa Kamena 2024, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20. Imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iba iri hagati ya milimetero 0 na 50."

Iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’umwe n’ibiri, cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu, ikazaturuka ahanini ku miterere y’ahantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 20 ikaba ari yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze na Nyabihu, hamwe no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe henshi mu karere ka Burera, Rutsiro na Nyamasheke, mu majyaruguru y’Akarere ka Rusizi na Ngororero, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu bice bitavuzwe by’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10, iteganyijwe mu karere ka Karongi n’aka Gakenke, mu bice byo hagati n’iby’amajyaruguru by’Akarere ka Nyamagabe, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu bice by’amajyepfo n’iby’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero hamwe no mu majyaruguru y’Uturere twa Rulindo na Gicumbi.

Imvura nke iri hagati ya milimetero 0 na 5, iteganyijwe mu mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo nk’uko bigaragazwa n’ikarita y’Iteganyagihe.

Muri iyi minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Kamena kandi, hateganyijwe Umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda.

Muri iki gihe kandi hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 mu Rwanda, n’ubwo buzaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe muri iki gihe.

Mu karere ka Bugesera, mu gice cy’Amayaga, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, mu kibaya cya Bugarama ndetse no mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka