Ukuri niko kuzakiza u Rwanda – uwarokokeye i Nyamasheke
Umwe mu barokotse ubwicanyi bwakorewe muri Kiriziya ya Nyamasheke ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashirwaga mu bikorwa, Kabanda Kayitani ngo asanga ukuri ari ko kuzakiza u Rwanda.
Kayitani ngo asanga abantu baretse korosaho bakavuga ukuri uko kwagenze bizatuma buri wese abohoka kandi abafata amasomo, akarushaho kubacengera.
Mu buhamya yatanze ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Nyamasheke, kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2014, Kayitani yavuze ko amateka adahinduka ko kuyavuga ari aribyo byonyine bizatuma abantu banga urunuka ahabi baciye bakareba imbere heza.
Kayitani yavuze ko ibihumbi birenga 40 byari byahungiye kuri paruwasi ya Nyamasheke byishwe mu gihe babwirwaga ko bagiye kuhacungirwa umutekano, maze abaturage benshi bari batuye aho bakazana n’abajandarume bagasuka amagerenade n’amasasu ku Batutsi bari bahungiye aho ngaho.
Ababashije kurokoka ngo bahuhuwe n’abaturage bari bafite amahiri bitaga nta mpongano y’umwanzi, amashoka, amacumu n’ibindi bibi byose. Gusa Kayitani yemeza ko uwagize nabi wese umutima we utazigera umuha amahoro na rimwe.
Yagize ati “abicanyi kubavuga mu mazina no kuvuga ibyo bakoze nibyo bizatuma abadukomokaho bazafatamo amasomo azatuma ejo heza h’u Rwanda haba heza, ariko kandi bikaba akarusho gushimira ababashije kugira umutima wo kurwana ku bantu bari mu kaga, ni byiza nabyo kubivuga”.
Kayitani yahaye inka umuryango wamuhishe mu gihe cy’amezi abiri ndetse ukamufasha kwambuka ikivu akarokokera muri Congo ndetse avuga ko yabahaye gucunga imitungo yose yasize iwabo dore ko we atuye i Kigali, akemeza ko ntacyo azabacura agifite.
Kayitani avuga ko yari yarafashe umwanzuro wo kutazagaruka mu Rwanda, nyamara ko ingabo zahoze ari iza RPF zatumye agaruka kubera zari zimaze kugarura amahoro n’umutekano ndetse ubu u Rwanda rukaba rutekanye kandi rufite ejo hagaragara ko ari heza.
N’ubwo paruwasi ya Nyamasheke yabereyemo ubugome bukabije iracyasengerwamo, iruhande rwayo hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 47.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|