Ukuri n’ubunyangamugayo ntibyigwa muri kaminuza - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yasabye Abunzi bo mu karere ka Karongi kurangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo mu kazi bakora.

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, ubwo yabasuraga aho bamaze iminsi bahugurwa ku mahame agomba kubaranga ndetse n’uburyo bwakwifashishwa mu gukemura amakimbirane bagezwaho, Minisitiri Busingye yabibukije ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo.

Minisitiri Busingye yababwiye ko bari aho kuko abaturage bababonyemo ubunyangamugayo, bityo bakaba bakaba batagomba kubatenguha kuko nta kindi bibasaba. Aha Minisitiri Busingye yababwiye ko ubunyangamugayo n’ukuri basabwa mu kazi kabo nta amshuri yandi bisaba.

Minisitiri Busingye ati:”Ubunyangamugayo nibwo babatoreye, kandi niryo shuri tutajya twiga, mufite abana, muzababaze niba hari aho mu ishuri biga isomo ry’ubunyangamugayo…nanjye aho nize nta ryo nabonye.”

Yakomeje agira ati:”Umuntu muzima yakemura ikibazo cy’abaturanyi ataragiye mu ishuri, kuko ukuri ntibisaba ngo bakwige mu ishuri, niba naraguze inka yanjye, ntukeneye kujya muri kaminuza ngo ubone kumenya ko iyo nka ari iyanjye.”

Abunzi basezeranyije Minisitiri gushyira mu bikorwa ibyo basabwe
Abunzi basezeranyije Minisitiri gushyira mu bikorwa ibyo basabwe

Abunzi bishimiye impanuro bahawe na Minisitiri, maze bamwemerera ko azagaruka ariwe ubashimira uburyo bashyize mu bikorwa ibyo basabwaga, aho bihaye umuhigo wo guca amakimbirane muri aka Karere.

Mukayeze Pascasie, umwunzi mu murenge wa Bwishyura ati:” Tumaze kumva impanuro Minisitiri yaduhaye, twiyemeje ko ikintu tuzakora cya mbere ari uguca amakimbirane mu Karere ka Karongi, tugakuraho ingendo abaturage bakoraga bagana Inkiko.”

Undi ati:” Ubu twamenye ko tugomba gushyira ingufu mu guharanira gukumira amakimbirane, ibi bigafasha mu kuzamura umuryango nyarwanda ndetse natwe ubwacu bikazadufasha kuko bizatuma akazi kacu koroha mu gihe nta makimbirane azaba akigaragara.”

Abunzi bari guhugurwa mu duce dutandukanye tw’igihugu ni icyiciro cya gatanu giherutse gutorerwa uyu murimo muri Nyakanga 2015.

Urwego rw’abunzi rwashyizweho muri 2004 ngo bafashe gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubegereza ubutabere. Uko ibibazo byagiye bigabanuka ni nako umubare wa bo wagabanutse kuko ubu mu gihugu babarirwa mu bihumbi 18, mu gihe mbere basagaga ibihumbi 30.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ukuri n’ubunyangamugayo buravukanwa, bukigishirizwa murugo iwacu, ntaho wabona bwigishirizwa, icyakora inkundamugayo cg se umuntu utagira ukuri iyo azi Imana ayubaha aragerageza, gusa ntiyageza kuwabikuranye kuva akiri kubibero bya nyina.

Kagina yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

mumurenge wa Nyange mukagari ka nsibo harimo abunzi b’ibisambo bahisha amadosiye baburanishirijeho bagamije kurya ruswa.abo bazavemo rwose

BABY yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Abunzi bacu ninyanga mugayo turabemera sana

kagere yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

ubunyangamugayo ni kavukire mu banyarwanda bityo aba bunzi bakomeze kubukoresha bunga abanyarwanda babakemurira ibibazo

Mugabo yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Ukuri n ubunyamugaye buva kuko umuntu yarezwe akiri muto akabuhabwa nababyeyi

karigirwa yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka