Ukuri ku ruganda rusya amabuye rwo mu murenge wa Muhanga akarere ka Muhanga

Abaturage batuye akagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga baranyomoza amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Le Prophete ku ruganda rusya amabuye rwa sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, ruri ahitwa mu Nkoma ya Nkondogoro.

Le Prophete iherutse gutangaza inkuru yanditswe na Mutimutuje Amina ivuga ko urwo ruganda ari urwa Perezida Kagame kandi ko rugiye kumara abaturage.

Iyi nkuru yateye abantu benshi urujijo cyane cyane ku baturage ndetse n’abayobozi bo mu kagali ka Tyazo, umurenge wa Muhanga bavuga ko ibyanditswe muri iyo nkuru ntaho bihuriye n’ukuri.

Bavuga ko ibyo Mutimutuje yavuze ari ukubeshya kuko atigeze agera kuri urwo ruganda kandi ngo ntawe yigeze avugisha haba mu baturage cyangwa abayobozi.

Icya mbere abo baturage babeshyuza ni uko urwo ruganda Atari urwa Perezida Kagame nk’uko Le Prophete yabyandiktse ahubwo ni urw’umugabo witwa Mugisha uba muri Amerika ufite sosiyete yitwa Fair Construction ikora imirimo y’ubwubatsi.

Abo baturage kandi bavuga ko ibyo kiriya kinyamakuru cyanditse ko Perezida Kagame ashyize imbere inyungu ze gusa Atari byo kuko ubu bamushima kubera ibikorwa by’iterambere abagezaho, mu bukungu n’imibereho myiza.

Abangirijwe n’uruganda barishyuwe

Hakizabera Eugene, umuturage wo muri ako kagali akaba ari nawe uru ruganda rwaguze nawe isambu rukoreramo ku giciro cya 9.500.000frw yatweretse amasezerano y’ubugure. Avuga ko mbere yuko uru ruganda rumugurira isambu rwakoze igerageza maze rusanga abandi baturage batatu barimo uwitwa Twagirimana Bonaventure n’umutegarugori witwa Beata bashobora kugerwaho n’ibiruturukamo.

Ku bwumvikane babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhanga, bemeje ko Fair Construction iha ingurane abaturage ku birebana n’inyubako, ariko imirima yabo bagakomeza kuyikoramo ibikorwa byabo kuko uruganda rutazayikenera.

Nyuma hari abandi batanu nabo umurenge wa Muhanga wategetse uru ruganda kwishyura kugira ngo bimurwe. Kubishyura bigomba kurangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2012.

Nta baturage batewe indwara n’ibikorwa by’uru ruganda

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga urwo ruganda ruherereyemo, Habincuti Vedaste, yadutangarije ko nta burwayi buturuka kuri uru ruganda abaturage bafite kuko nabwo butakwihanganira icyahungabanya abaturage.

Yavuze ko ibigo nderabuzima abo baturage bivurizaho biha amakuru ubuyobozi bw’umurenge ku ndwara abaturage barwaye kandi ko nta ndwara idasanzwe yigeze igaragara muri ako gace.

Avuga kandi ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere, ingabo, abakozi b’akarere bashinzwe iby’ubutaka n’abandi bageze aho uru ruganda rukorera, basanga nta kibazo rufitanye n’abaturage uretse kurangiza kubishyura amafaranga asigaye.

Nta musirikare urinda uru ruganda

Ubwo twageraga aho uru ruganda rukorera, twahasanze umukozi w’uruganda witwa Uwimpuhwe Elias. Yatubwiye ko abararira uru ruganda ari abaturage bahawe akazi.

Hitimana Innocent, umuyobozi w’umudugudu wa Nyahinda aho uru ruganda rubarizwa, yavuze ko iyo bagiye guturitswa intambi, abakozi b’uruganda baherekezwa n’umusirikare uturuka mu mutwe w’abasirikare bategura ibisasu, hanyuma igihe cyo guturitsa intambi bakavuza integuza kugira ngo abari hafi y’ishyamba riturikirizwamo intambi bigire hirya.

umuyobozi w’umudugudu wa Nyahinda yanadutangarije ko nta muturage wari wagerwaho n’amabuye y’uru ruganda, kandi ko rwishyura ibyangiritse biruturutseho yaba amatungo n’ibintu.

Muri rusange aba baturage basanga ikinyamakuru Le Prophete cyaratanze amakuru atariyo kuko nta kibazo bafitanye n’uru ruganda. Kuribo, Mutimutuje Amina akwiye kubasanga bakamuha amakuru y’impamo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ARIKO UYU MUNYAMAKURU MUTIMUTUJE AMINA UBUNDI ABAHO CYANGWA NI PSEUDO???
ABAYE ABAHO BYABA BIBABAJE KUKO YABYANDITSE ASA N’UWAHIGEREYE.

KIZITO NGARAMBE FUSTIN yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka