Ukoze neza arashimwa - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yashimye ibyiza Abanyagakenke bagezeho birimo umutekano, kwitabira umurimo, anabizeza ko mu mezi make ari imbere imirenge idafite umuriro w’amashanyarazi izaba yawubonye.

Mu kiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa gatandatu, tariki 26/01/2013 nyuma y’umuganda rusange ngarukakwezi, Minisitiri w’Intebe yashimye abaturage kubera uruhare bagize mu kugarura umutekano muri ako gace, ubu bakaba baryama ntacyo bikanga.

Yagize ati: “Ukoze neza arashimwa. Aka karere kanyu, kera kigeze kurangwa n’umutekano muke ariko ubu abaturage baryama bagasinzira, abari ku isonga ni Akarere ka Gakenke. Utabasura yaba ari umubyeyi gito; utabibashimira yaba ari umuyobozi mubi udakunda abaturage be.”

Imirenge ya Busengo, Muzo, Cyabingo, Mataba , Rusasa , Janja na Kamubuga yabaye indiri ikomeye y’umutekano muke mu ntambara y’Abacengezi yayogoje Akarere ka Gakenke mu mwaka w’i 1998.

Minisitiri w’Intebe yashimye kandi ubuyobozi bw’ibanze imbaraga bwashyize mu guteza imbere abaturage, bakangurirwa guhuza ubutaka ku gihingwa cy’ibigori bakaba bitegura kubona umusaruro ushimishije.

Yabivuze muri aya magambo: “Gakenke izwi nk’akarere kari gakennye cyane … ariko aho nanyuze hose, ibigori nabonye nagize ngo ni i Burayi, ni Amerika ni hehe? Utabashimira kubera iyo mpamvu yaba atari umuyobozi mwiza.”

Abaturage ba Gakenke bashimwe uruhare bagize mu kugarura umutekano. (Photo: N. Leonard)
Abaturage ba Gakenke bashimwe uruhare bagize mu kugarura umutekano. (Photo: N. Leonard)

Ku kibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibigori, Minisitiri yijeje abahinzi ko isoko rihari kandi ari rigari ko nta mpungenge bagombye kugira. Yabasabye guhinga ibigori byinshi kugira ngo barushaho kubona amafaranga menshi.

Yakanguriye abaturage kubungabunga ibidukikije, baca imirwanyasuri ifata amazi ku misozi ihanamye, bita ku migezi, ibiyaga, ibishanga kuko ibidukikije bituma abantu babaho neza kandi bikabarinda ibiza.

Imirenge itandatu izabona amashanyarazi bitarenze Nyakanga

Minisitiri w’Intebe yemeza ko abaturage bo mu Mirenge ya Busengo, Muzo, Cyabingo, Janja na Rusasa bazagerwaho umuriro w’amashyanyarazi mu kwezi kwa Werurwe 2013 mu gihe Umurenge wa Mataba uzabona umuriro bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yijeje abaturage ko umuhanda wa Gicuba-Janja uzakorwa vuba ndetse n’ikibazo cyo kutabona televisiyo na bisi (bus) ikora muri uwo muhanda ko na byo bizakemuka mu minsi iri imbere.

Mbere yo kuganira n’abaturage, Minisitiri w’Intebe aherekejwe n’abaminisitiri bane bifatanyije n’abaturage gukora umuganda bacukura imirwanyasuri ku musozi wa Gashirwe uri mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Busengo. Hakozwe hegitare 16 zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 9.

Minisitiri w'Intebe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru bari mu muganda. (Photo: N. Leonard)
Minisitiri w’Intebe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bari mu muganda. (Photo: N. Leonard)

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe yabanje gutaha inzu ndangamuco (Centre Culturel) ya Busengo yubatswe ku nkunga ya PADSC yuzura itwaye akayabo k’amafaranga miliyoni 70.

Iyi ni inshuro ya kane, Minisitiri w’Intebe asuye Akarere ka Gakenke kuva yatangira imirimo ye, ikaba inshuro ya mbere asuye ako karere muri uyu mwaka wa 2013.

Nshimiyimana Leonard

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka