Uko washyirwa hasi kose, ntukemere gutsikamirwa ngo uhagume - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko niyo wahura n’ibicantege bingana bite, udakwiriye kwemera ko bigutsikamira ugahera hasi, avuga ko ibyo abihera ku kuba hari abatangazwa n’aho u Rwanda rugeze, nyamara batarabitekerezaga.

Perezida Kagame aganira n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard
Perezida Kagame aganira n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Harvard Business School, Ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukuru w’Igihugu yabwiye aba banyeshuri ko uko washyirwa hasi kose, n’impamvu iyo ari yo yose cyangwa imbaraga izo ari zo zose cyangwa icyo ari cyo cyose, udakwiye kwemera kuguma hasi, ahubwo ushaka uburyo wongera guhaguruka.

Perezida Kagame yasangije aba banyeshuri amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse bamwe bakibwira ko bizagorana, kugira ngo Igihugu cyongere gisubirane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyari cyarasenyutse burundu, umuntu yarazaga agatangara yibaza ati, aba bantu bazongera kubona uko begura umutwe?"

Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri ko uretse abaturukaga hanze y’Igihugu, bibazaga niba u Rwanda ruzongera kubyutsa umutwe, hari na bamwe mu bayobozi mu gihugu bibazaga ibyo bibazo bitewe n’uko u Rwanda rwari rwarashegeshwe.

Perezida Kagame yavuze ko iyo umaze kwiyemeza kudaheranwa, ngo utsikamirwe n’ibibazo cyangwa ukurikizeho gutekereza uko ugomba gukora, kugira ngo uve aho wari uri, ukiyemeza ko bitazongera.

Yagize ati "Icya kabiri, wabimenya ute? Hari ibintu bikwiriye kuba bihari kugira ngo bigufashe gutekereza ibyo bintu. Hari ubwo bwisanzure bugufashe kujya ku ishuri, kugira ubuzima bwiza, kubona ibyo kurya, gukora ubucuruzi, uburenganzira bwo gutekereza ugatanga umusaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kubigeraho bisaba nanone kubanza kwitekerezaho, ubwawe n’abandi ndetse n’Igihugu muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose kubigeraho nk’u Rwanda, ikintu cy’ingenzi, Umuyobozi agomba gukorana n’abaturage ayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka