Uko umwana wa Bipfuyekubaho yamukuye mu mashyamba ya Kongo

Bipfuyekubaho Jean Pierre wabaga mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yahungutse mu mwaka wa 2013. Avuga ko yarokowe n’umwana we yohereje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amakuru mbere yo gufata icyemezo cyo gutaha.

Bipfuyekubaho yafashijwe n'umwana we gutahuka ava mu mashyamba ya Kongo
Bipfuyekubaho yafashijwe n’umwana we gutahuka ava mu mashyamba ya Kongo

Uwo mugabo utuye mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yari afite ipeti rya Caporal mu ngabo za Ex-FAR. Avuga ko bakimara kuneshwa ku rugamba, yahunganye na bamwe mu bayobozi bari bagize Guverinoma, ajya muri Kongo ahitwa i Masisi.

Uwo mugabo ubwo yageraga mu ishyamba yari kumwe n’umugore we bari babyaranye rimwe, ariko ngo uwo mugore aza kugwa mu mirwano nyuma y’uko umugabo we yinjiye mu mitwe irwanya u Rwanda amusigira abana babiri.

Uwo mugabo ngo yashatse undi mugore ari na we bari kumwe bakaba bamaze kubyarana abana bane barerana n’abandi babiri b’umugore mukuru.

Bipfuyekubaho avuga ko ubwo bari mu mashyamba ngo bitaboroheraga kuko imbunda za rutura ngo bari barahunganye bahise bazamburwa, izo bakoreshaga mu mirwano zikaba ari izo bamburaga aba Maimai, izindi bakazambura ingabo za Kongo mu gihe ngo bazigabyeho ibitero.

Avuga ko umuntu uri mu mashyamba bitamworohera kumenya uko u Rwanda ruteye, kuko akenshi abayobozi babo bababwira amakuru y’ibinyoma, aho bamaze kumvishwa ko nta mutekano uri mu Rwanda.

Agira ati “Muri Kongo twabagaho twirwanaho, abadukuriye batwangisha igihugu, batubwira ko nta mutekano gifite. Ikindi cyaduteraga imbogamizi ni uko nta tumanaho ryabonekaga ngo tumenye uko u Rwanda rumeze, ibyo byose byaduteraga ibibazo tukaguma mu ishyamba dushaka uburyo twazafata igihugu nk’uko abayobozi bacu babitwizezaga”.

Andi makuru y’ibinyoma yabahezaga mu ishyamba, ngo ni uko babwirwaga ko mu Rwanda hatuwe n’abanyamahanga, ngo babwirwaga ko Abanyarwanda bahunze bashira mu gihugu, ngo na bo bakwibuka uburyo bahunze ari benshi bakumva ko u Rwanda rutuwe n’abanyamahanga nk’uko babibwirwaga.

Uwo mugabo avuga ko nubwo bizezwaga ko bazafata igihugu, ngo hari ubwo byageraga agacika intege, akumva ko ubuzima babayeho mu ishyamba ntaho buzabageza.

Avuga ko byageze aho batangira kubara ubukeye, aho baraswagaho bamwe bakagenda bapfa abandi bakicwa n’indwara zinyuranye, ngo ni bwo yatangiye gushyira ubwenge ku gihe atangira gutekereza u Rwanda.

Ati “Twageze aho tubona ko kuba bwije bugacya umuntu aba yaramye, ariko ukumva ko ibyo bakubwira ari ko bimeze byanze bikunze umugambi tuzawugeraho, ariko uko bwije n’uko bukeye ni bwo nanjye natangiraga gushyira ubwenge ku gihe, nareba ingaruka z’uburwayi aho udashobora kwivuza, bakurasa nk’akaguru ukabura uko wivuza, ingaruka ziba nyinshi noneho no gucengerwa no kumva amakuru yo hirya no hino bigatuma numva uko igihugu cy’u Rwanda giteye”.

Nyuma yo kubona ibyo byose, ni bwo mu mwaka wa 2011 yigiriye inama yo kohereza umwana we mukuru w’umukobwa mu Rwanda, ari na bwo yamenye amakuru nyayo atangira gushaka uburyo bwo gutoroka ishyamba.

Ati “Nohereje umwana wanjye aza kundebera, ageze mu Rwanda asanga ni amahoro. Ntabwo nahise menya amakuru kuko mu mashyamba itumanaho nti ryari ryoroshye, kujya kwitaba telepfone byasabaga kugenda iminsi itatu, namaze imyaka ibiri ntazi amakuru y’umwana nohereje mu Rwanda, nkeka ko yapfuye”.

Arongera ati “Nahuye n’umuntu wari uvuye mu Rwanda twari duturanye ampa nimero z’abo mu miryango yanjye ndabavugisha bambwira ko mu Rwanda ari amahoro, bikubitiraho n’uko urwandiko wa mukobwa wanjye yanyoherereje rwari rumaze kungeraho ansaba gutaha, ntangira imipango yo guhunguka”.

Gutoroka bagenzi be ataha mu Rwanda byaramugoye

Bupfuyekubaho wari umaze kumenya amakuru yo mu Rwanda, nk’umuntu washakaga gutahuka ntibyamworoheye, ngo yashatse uburyo yaca mu rihumye abayobozi be n’abasirikare 12 yari ayoboye.

Avuga ko byabaye ngombwa ko abeshya abamukuruye kugira ngo abone uburyo atoroka agataha mu Rwanda, kuko ngo uwo bamenyaga ko agiye gutaha yahitaga yicwa.

Yakoresheje amayeri yo gusaba ko ajya mu irondo ry’iminsi ibiri n’ingabo ze, nyuma yo kubimwemerera ngo yahise aca mu rihumye ingabo ze yerekeza inzira y’ishyamba n’umuryango we.

Ati “Ngeze hafi y’ahari umuryango wanjye nategetse ingabo gukambika aho, nzibeshya ko ngiye kuganiriza abaturage ngo turebe ko baduha ibyo kurya. Icyo gihe najyanye n’abasirikare babiri twari dufitanye umugambi wo gutoroka.

Ako kanya twahise dusiga izo ngabo aho, njyana na ba basirikare babiri tugeze ahari imuryango yacu twinjira ishyamba tugeze ahitwa i Ntoto ingabo za MONUSCO zitwuriza indege batugeza i Goma”.

Akomeza agira ati “I Goma twakiriwe neza badutekera imiceri, ibishyimbo baduha imyambaro, nuko batwuriza imodoka batugeza mu Rwanda i Mutobo, tumera nk’aho tugeze i Burayi”.

Uwo mugabo akigera mu Rwanda ngo umubyeyi we yaramutekesheje, amuha amasambu yo guhinga ubuzima bukaba bukomeje kugenda neza.

Ubu yarubatse, abana be babiri bakuru bariga, akomeje n’ibindi bikorwa by’iterambere aho ubu yamaze kugura isambu mu birombe bicukura umucanga, bikaba bimutungiye umuryango.

Bapfuyekubaho arasaba abakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha

Uwo mugabo umaze imyaka isaga itandatu ahungutse, arasaba abo yasize mu mashyamba gutahuka.

Agira ati “Mu ishyamba baracyarimo, abagitsimbaraye nabifuriza gutahuka mu gihugu cy’amata n’ubuki bima amatwi ibyo ababakuriye bababeshya bababwira ko mu Rwanda nta mutekano urimo, umutekano urasesuye rwose mwitakaza ubuzima, nimutahuke mu gihugu cyababyaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka