Uko umuganda wa mbere wa 2016 witabiriwe - AMAFOTO
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu usoza ukwezi Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda bose bazindukira mu gikorwa cy’umuganda. kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 naho habaye umuganda wa mbere w’umwaka wa 2016.
Kigali Today irabakurikiranira uko iki gikorwa kiri bugende mu mafoto hirya no hino mu gihugu aho abanyamakuru bacu bakorera.
Minisitiri w’Intebe yanasuye abatuye mu mudugudu witiriwe Mandela, aha ari kuganiriza uwitwa Mukamusoni Josephine.
Uyu mukecuru banamukoreye akarima k’igikoni.
Aha bari gushyira umurama mu karima k’igikoni bamaze kumwubakira.
Mu Karere ka Kamonyi
Minisitiri Gatete yifatanyije n’Abanyakamonyi mu muganda ubera mu mudugudu wa Kiranzi, akagari ka Kidahwe, ahavukiye intwari Fred Gisa Rwigema.
Bari guharura umuhanda werekezayo.
Uwo muko uri ku itongo ry’aho ababyeyi ba Rwigema bari Batuye.
Mu Karere ka Gasabo
Abagize ishyirahamwe rya CAF ritegura CHAN bafatanyije na MINISPOC bakoreye umuganda mu murenge wa Kimironko, akagari ka Bibare, mu mudugudu w’Inyange.
Mu Karere ka Nyagatare
Mu mudugudu wa Ryabega, akagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare bagombaga kubumba amatafari yo kubukira Kabagwira Merciana.