Uko umuganda usoza umwaka wagenze
Nk’uko bisanzwe ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba igikorwa cy’umuganda rusange, aho abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bifatanya mu bikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko igamije iterambere ry’igihugu.
Musanze: Diaspora nyarwanda baturutse mu bihugu binyuranye bitabiriye umuganda mu kagari ka Mugari, umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze. Ni ku bw’umubano mwiza w’ubufatanye bafitanye n’intara y’Amajyaruguru.





Nyagatare: Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza wakorewe mu mudugudu wa Gacundezi ya 2 akagari ka Gacundezi umurenge wa Rwimiyaga. Harakurungirwa amazu ya bamwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya.







Mu ntara y’Uburengerazuba, umunyamakuru wacu yatugereye mu karere ka Rubavu Mu murenge wa Bugeshi aho abaturage n’ingabo z’igihugu bahuriye mu bikorwa by’umuganda mu kagari ka Buringo.






Ohereza igitekerezo
|
Dushimiye abayobozi bacu batekereje gushyiraho igikorwa cy’umuganda, bidufasha kwikemurira ibazo tudategereje akimuhana, kuko kaza imvura ihise.