Uko umuganda usoza Gicurasi wakozwe hirya no hino mu gihugu
Hirya no hino mu gihugu, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano babyukiye mu muganda rusange usoza ukwezi wa Gicurasi 2017.
Uwo muganda wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gutunganya ibishanga, gukora isuku, gukora imihanda n’ibindi.
Huye
Umuganda wabereye mu Murenge wa Rwaniro, aho abahatuye bubakiye inzu abakene bakuwe muri nyakatsi, bakaba bari bamaze imyaka irindwi bacumbitse.




Nyagatare
Nyagatare umuganda rusange wabereye mu murenge wa Rukomo aho bubatse ibiro by’umurenge.




Rusizi
Itsinda ry’abafana ba Chelsea FC bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Muganza kubumba amatafari yo kubakira umukecuru utishoboye kandi utagira aho kuba. Banahaye abaturage 100 ubwisungane mu kwivuza.



Nyamagabe




Kigali
Umuganda wabereye mu gishanga cya Nyandungu giherereye hagati y’uturere twa Kicukiro na Gasabo.



Kamonyi
Umuganda rusange wabereye mu gishanga cya Bishenyi gihuriweho n’imirenge ya Runda na Rugarika. Hatangijwe igihembwe cy’ihinga C.



Ohereza igitekerezo
|
Mwakomerezaho Mugukora Umuganda.Natwemukadushikaho Ndiumubugesera.