Uko umuganda usoza Gicurasi 2019 wagenze hirya no hino mu gihugu (Amafoto)

Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.

Nyuma y’icyo gikorwa kandi hatangwa ubutumwa bugamije kurushaho guteza imbere igihugu. Kigali Today yabakusanyirije amafoto agaragaza ibyakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu na bumwe mu butumwa bwatangiwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabaye tariki 25.

Ni amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu bashinzwe itangazamakuru mu nzego z’ubuyobozi ahabereye umuganda.

Kayonza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase n’itsinda riyobowe na Minisitiri Anna Paula ryaturutse muri Angola, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bayobozi banyuranye, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza mu muganda rusange.

Muri uyu muganda, urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando rufatanyije n’abaturage, batangiye ibikorwa byo kubakira Nyirabagarura Esperance w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu wa Buyonza, Akagari ka Rukara, Umurenge wa Rukara utari ufite aho kuba.

Umuganda watunganyije kandi umuhanda wa Kilometero (Km) 3,5 aho abawitabiriye basibye ibinogo byari biwurimo, banahanga umuyoboro w’amazi.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri Shyaka yibukije abaturage ko icyerekezo u Rwanda rurimo ari “icy’iterambere, kwigira, guhinga tukeza, tukorora tukagwiza, tukorora izikamwa tukabona amata n’amafaranga, tukarinda abana bacu imirire mibi no kugwingira, tukirinda amacakubiri, tugashimangira umutekano.”

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage gukomeza kuzamura iterambere ry’Akarere, no gukomera kuri gahunda za Leta zirimo iz’ubuhinzi n’ubworozi, iz’imibereho myiza, kuboneza urubyaro, kugira isuku, ahantu hose hakaba kandagira ukarabe n’akarima k’igikoni, abana bose bakajya ku ishuri.

Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo aho yifatanyije n’urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando.

Gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, inzego z’Umutekano n’intore ziri ku rugerero ruciye ingando bifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019, aho babumbye amatafari yo kubakira abaturage batishoboye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi muri uwo muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019, bubaka akarima k’igikoni afatanyije n’intore ziri ku rugerero ruciye ingando.

Nyarugenge

Umuganda usoza ukwezi Kwa Gicurasi ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Rwesero ahitwa Meraneza. Hakozwe umuhanda Meraneza - Rwesero ureshya na 1,5 Km.

Uyu muganda wanitabiriwe kandi n’ abaturage basaga 1500 bari kumwe n’ inzego z’ Umutekano Ingabo, Polisi, Dasso n’ abakozi ba MARRIOT HOTEL banatanze amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 frw) yo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Kirehe

Umuganda usoza ukwezi wabereye mu Mudugudu wa Isangano Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari. Hari Hon. Depite Mutesi Anitha na Hon. Depite Nizeyimana Pie.

Hakozwe umuganda wo kubakira Nkusi Ignace wasenyewe n’ibiza no kubaka uturima tw’igikoni bafatanyije n’urugerero ruciye ingando.

Ngororero

Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon. Munyangeyo Theogene ryifatanyije mu muganda n’Abaturage b’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero aho baciye imirwanyasuri mu mudugudu wa Gaseke, akagari ka Gaseke.

Nyuma y’umuganda wakorewe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Abadepite baganiriye n’abaturage ba Nyange kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Hon. Munyangeyo Theogene yashimiye abaturage ba Nyange ko bitabiriye igikorwa cy’umuganda ari benshi, abashimiya igikorwa bakoze cyo gucukura imirwanyasuri, anabashishikariza kurinda ibidukikije cyane cyane birinda gutema amashyamba.

Nyamagabe

Itsinda ry’Abadepite 10 ryifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, aho bifatanyije na bo mu gusiza ibibanza ahazubakwa umudugudu uzatuzwamo abatishoboye mu kagari ka Nyabivumu.

Uyu muganda Abadepite bifatanyijemo n’abaturage b’Umurenge wa Gasaka, witabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, Ingabo ndetse n’abapolisi ku nzego zitandukanye.

Mu bindi bikorwa abaturage bafatanyije n’Abadepite mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka i Nyamagabe, harimo gucukura imisingi, kubumba amatafari no gukora umuhanda ugera muri uwo mudugudu wa Gasharu.

Nyuma y’umuganda Abadepite bagiranye inama n’abaturage baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimiye Abadepite kuba baje kubaha umuganda, abasezeranya ko amazu basizirije ibibanza akarere kazafasha abaturage akuzura vuba kuko hari abakeneye kuyabamo.

Depite Bitunguramye Diogène uyoboye itsinda ry’Abadepite bakoreye umuganda mu karere ka @Nyamagabe yashimiye abaturage ku gikorwa cy’umuganda,abashishikariza guharanira kugira ubuzima bwiza bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko bifite akamaro kanini cyane

Hon.Bitunguramye yibukije kandi abaturage kubungabunga ibidukikije batera ibiti cyane cyane iby’imbuto ziribwa kuko binagira akamaro ku gutanga indyo yuzuye.

Yasoje asaba ubuyobozi bw’akarere gukomeza kubungabunga ibikorwa biba byakozwe mu muganda,avuga ko bahanye igihango n’Inteko Ishinga Amategeko,ko n’ikindi gihe bazagaruka bagafatanya kubaka u ‘RwandaTwifuza’.

Yabasabye gukomeza kuba umwe,kureba kure,gukorera mu mucyo no kwihesha agaciro,bityo bagafatanya kubaka igihugu cyiza,ababwira ko bagomba no kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko u #Rwanda ari urwacu twese,tugomba gufatanya kuruzamura.

Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro, umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Manihira witabirwa n’abaturage, abayobozi, intore ziri ku rugerero n’abandi batandukanye.

Inzu 10 zirimo kubwakwa n’intore ziri ku rugerero zizatuzwamo imiryango 20.

Nyuma y’umuganda ngarukakwezi, abaturage hamwe n’intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Manihira baganiriye n’Umuyobozi w’akarere kuri gahunda za Leta.

Umuganda ngarukakwezi wasojwe n’ubutumwa bwagarutse ku kamaro ka mituweli, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kujyana abana mu ishuri no kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kwicungira umutekano, kubungabunga ibidukikije no kwita ku isuku.

Nyaruguru

Mu miremge yose y’Akarere ka Ngaruguru, abaturage bazindukiye mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019. Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Rutobwe, Umudugudu wa Kanyinya.

Umushyitsi mukuru muri uyu muganda yari Depite Uwineza Beline. Umuganda witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye n’intore ziri ku rugerero ruciye ingando kuri TSS Nyagisozi.

Intore 293 ziri ku rugerero ruciye ingando zifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bahawe ubutumwa bubakangurira kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2019/2020, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije.

Nyagatare

Hon. Senateri Marguerite Nyagahura n’abadepite bagize Ihuriro rya APNAC-Rwanda hamwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’Intore ziri ku rugerero hamwe n’abaturage mu muganda wo gutunganya imihanda yo mu Kagari ka Barija, ifite uburebure bw’ibirometero bibiri (Km2).

Nyuma y’ umuganda, Hon. Depite Safari B. Theoneste yatangije ku mugaragaro urugerero rw’Inkomezabigwi VII, ashimira izi ntore ku bikorwa ziri gukorera ku rugerero, anabasaba gukomeza umurongo barimo wo kurwanya ibibazo bibangamiye umuryango no gusigasira iterambere ry’u Rwanda.

Ngoma

Mu Karere ka Ngoma hakozwe umuganda wo gutunganya umuhanda mu rwego rwo kurengera ikiyaga cya Sake, abaturage bakunze kwita HIMO, witabiriwe kandi n’inzego z’umutekano n’abaturage.

Nyuma y’umuganda, abayobozi barimo Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Depite Izabiriza Médiatrice, Meya Nambaje Aphrodise n’abayobozi b’inzego z’umutekano, baganirije abaturage bari bitabiriye uyu muganda kandi bagaragaza ko bishimiye kubana n’abayobozi babo.

Hon. Izabiriza Médiatrice yaganirije abaturage, ku kibazo cya ruswa abasaba kuyamagana kuko imunga umuryango w’abantu, igatesha agaciro. Yasabye ko bakomera ku ndangagaciro z’ubupfura, ubunyangamugayo no gukunda umurimo, bityo umuryango nyarwanda ugatekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasabye abaturage kurengera ibidukikije kuko byo n’umuntu ari magirirane mu buzima. Ati "Tugomba kurinda ibiti kuko biduha umwuka mwiza bikarwanya ubutayu."

Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimiye abaturage kurwanya ibyaha, bakarinda umutekano. Yasabye abaturage gushishikarira kurinda umutekano, kubana neza mu ngo no kubahiriza gahunda za Leta kuko zibagirira akamaro, bagatera imbere.

Huye

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019 wabereye mu midugudu.

Mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu, bakoranye umuganda na Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo. Uwo muganda witabiriwe n’Intore ziri ku rugerero ruciye ingando.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda rusange wakorewe mu Murenge wa Simbi mu Kagari ka Cyendajuru, mu Mudugudu wa Kigarama, ahacukuwe imirwanyasuri kuri hegitari 4.5.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa butandukanye bwerekeranye na Mituweli, umutekano, imihigo, icyumweru cyahariwe imisoro n’amahoro, n’ibindi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, yanasuye imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo uhuza uturere twa Huye na Nyaruguru. Minisitiri Gatete yatanze umurongo watuma kubaka uyu muhanda byihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Prezida HABYALIMANA yasize igikorwa cyiza ku banyarwanda cy’UMUGANDA GUHERA 1974 ayo ni amateka kereka bakuyeho abantu bari mu Rwanda twese turabizi nta mpamvu yo kugoreka amateka, za stades nyinshi z’imikino uhereye ku Mahoro niziri mu ntara , ibitaro bikomeye Roi FAYISAL, CHK N¡,IMIHANDA ikomeye ihuza intara.
SIndi interahamwe cyangwa inkotanyi ndi umunyarwanda ushyira mu gaciro. Buri ngoma yose igira ibyiza n’ibibi. Gukomeza kuduhuma amaso nibyo bituma ahubwo DUHUMUKA.
Ndabizi igitekerezo ntimuza kukigaragaza kuko ITANGZAMAKURU RYO MU RWANDA RYAHINDUTSE ITANGAZABINYOMA kuko aribyo muba mushaka kudutsindagiramo CYANE CYANE mwifuza yuko abanyarwanda twakomeza kuba INJIJI Z’INKOMAMASHYI.
Ariko ndabarenganya namwe ABANYAMAKURU muvuze UKURI KOSE KU BIBERA MU WANDA namwe ntimwararaho, mugomba kudupakiramo IBINYOMA MUKABYIGISHA INCURO IGIHUMBI KUKO KIGERAHO KIKABA UKURI KU BIBURABWENGE HANO RWANDA MAZE TUKIGIRA IMPUMYI KANDI TUREBA.
Ubundi tugakoma AMASHYI dutera IMPUNDU kandi aRi INDURU TUBABAGARIZA TUBAKWENA BAKUMVA YUKO BAKOMEYE. MU itangazamakuru mujye mubaza kenshi ngo UMUNYARWANDA NI IKI? UMUNYARWANDA NIBA
UTAMUZI UZAMUBONA?
Ngayo nuko ABANYAMAKURU TURABASABIRA TUBONA MUFITE MURI IYI CIVILISATION DE LA PEUR ET DE LA MORT U RWANDA RUGEZEMO INSHINGANO ZIKOMEYE CYANE!!!!

GAKURU yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka