Uko umuganda usoza Gashyantare wagenze

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, mu midugudu yose y’igihugu habaye igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare. Ni umuganda waranze n’ibikorwa bitandukanye birimo iby’isuku nko gusibura imirwanyasuri, guharura imihanda n’ibindi.

Yakozwe kandi ibikorwa byo kubaka igihugu nko kubakira abatishoboye, gushinga amapoto y’amashanyarazi, gusibura no guhanga imihanda n’ibindi.

Abanyamakuru batandukanye ba Kigali Today banyarukiye hirya no hino mu gihugu batumenyera uko icyo gikora cyagenze.

Nyagatare

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wakorewe mu kagari ka Gihengeri umurenge wa Mukama ahashinzwe amapoto y’amashanyari hagamijwe kwegereza abahatuye umuriro. Ni umiriro uzaturuka mu murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo ukazagera Port Ngoma.

Muri aka karere kandi umunyamakuru Sebasaza Gasana Emmanuel yakurikiranye umuganda mu murenge wa Musaza mu Kagari ka Nganda mu mudugudu wa Nyamiyaga ahubakiwe Nsabiyera Jean Damascene umaze imyaka 10 afite ubumuga bwizanye ubu akaba afite imyaka 20.
Ni umuganda wanitabiriwe na Visi Prezida wa Sena Jeanne d’Arc Gakuba, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Muzungu Gerald Umuyobozi w’Ingabo n’umuyobozi wa Polisi, n’abandi.

Huye

Uyu muganda wabereye ku i Taba iruhande rwa Hotel Mater Boni consili na Ecole Autonome. Umunyamakuru Marie Claire Joyeuse wari uhatubereye yatubwiye ko hatunganyijwe imihanda, hatemwa ibihuru byari bihari hanasiburwa inzira z’amazi.

Gatsibo

Umuganda wabereye ku kibuga cya Ngarama akagari ka Ngarama umurenge wa Ngarama, ahatewe Pasiparumu mu kibuga cy’umupira. Mu bitabiriye uyu muganda harimo Depite Musolini Eugene na Bugingo Emmanuel.

Butare James, ushinzwe itumanaho muri Gatsibo yatubwiye ko umuganda urangiye, ba Depite Musolini Eugene na Bugingo Emmanuel basabye abaturage kwandikisha mu bitabo by’irangamimere abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana, Kumenya ubuzima bw’imyororokere n’ibindi. Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Muhanga

Umunyamakuru Ephrem Murindabigwi yifatanyije mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare n’abatuye umurenge wa Kiyumba ku Rwego rw’Akarere, aho Depite Uwanyirigira Marie Florence yifatanyije n’abayobozi b’Akarere n’abaturage bo mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Cyakabiri guharura umuhanda.

Nyamasheke

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare, wabereye mu mudugudu wa Winkamba mu kagari ka Buvungira umurenge wa Bushekeri.

Umuganda wibanze ku gikorwa cyo Guhanga Umuhanda witwa Burumba-Winkamba ureshya na Kilometero 3,5. Ni Umuhanda uzafasha korohereza abahinzi b’icyayi kugeza umusaruro Ku isoko no korohereza abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Gisakura kugera ku ishuri.

Uyu muhanda wahanzwe uzahuza imidugudu ya Yove, Butangata, Cyinzovu, gisakura na Winkamba.

Ngoma

Guverineri Fred Mufulukye w’intara y’Uburasirazuba ari kumwe n’Abayobozi b’inzego z’umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije n’Abatuye mu Murenge wa Mutenderi, Akagari ka Nyagasozi Akarere ka Ngoma mu muganda wo kubaka imwe mu nzu zirimo kubakirwa imiryango itishoboye muri aka Karere.

Muvunyi Eric ushinzwe itumanaho mu ntara y’Uburasirazuba yatubwiye ko iyi inzu yubakiwe Umuryango wa Muhawenimana Speransiya na Deogratias Nsekanabo, bafite abana 4, bari basanzwe batuye mu kazu kabi k’amabati atandatu ubu barimo kubakirwa inzu y’amabati 23. Ni mu bikorwa biteganyijwe mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka yo kubakira abatishoboye binyuze mu muganda. Hateganyijwe kubakwa inzu 137 mu Karere kose.

Musanze

Umunyamakuru Ishimwe Rugira Gisele, yanyarukiye mu mudugudu wa Rugeyo akagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze aho akarere kifatanyije n’abadepite mu nteko ishinga amategeko kubaka ubwiherero bw’abaturage babiri batishoboye aribo Nyiramuhanda Thelesa ufite ubumuga, na Zaninka Beatrice.
Abakora umuganda batunze amatafari, amabuye n’icyondo biri byo kubwubaka.

Nyanza

Mu Karere ka Nyanza umuganda rusange usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, ahubatswe uturima tw’igikoni tubiri, ubwiherero ndetse hanatunganywa umuhanda ureshya na Kilometero ebyiri.

Uyu muhanda wa Muhororo uhuza akagari ka Gatagara muri Mukingo n’aka Gasoro muri kigoma.

Ni umuganda wanitabiriwe na Minisitiri Soraya Hakuziyaremye n’abadepite barimo Nyirabega Eutalie na Niyorurema Jean Rene.

Ruhango

Umuganda wabereye mu Mudugudu wa Muhororo ya II, Akagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango.
Hakozwe ibikorwa byo gutunganya umuhanda wa metero 600. Hakozwe ibikorwa byo kuwuhanga, ikindi gice cyawo gikorwa mo ibikorwa byo kuwufata neza.
Hakozwe kandi ibikorwa byo gutunganya ubusitani imbere y’amazu, haterwa ibyatsi ( pasiparumu)

Ni umuganda kandi wanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere, Habarurema Valens na depite Murara Jean Damascène.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka