Uko twishyura umupira cyangwa amazi ni ko tugomba kwishyura igitabo -Minisitiri Habineza

Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza aravuga ko igihe kigeze ko abanyarwanda bikuramo umuco wo gukunda iby’ubuntu, bakumva ko uko bishyura umupira cyangwa se amazi yo kunywa, ari ko bagomba no kwishyura igitabo cyo gusoma.

Minisitiri Habineza yabitangaje ku wa 12/02/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru cyahariwe gusoma no kwandika.

Minisitiri Habineza yasabyeabanditsi b’ibitabo kwandika ibitabo by’umwimerere birimo ubutumwa bufatika kandi bukenewe badakopera iby’abandi, anabasaba kutabyihererana bafatanya n’itangazamakuru kubimenyekanisha kuko bitagurwa batabimenyekanishije.

Minisitiri Habineza yasabye abanyarwanda kwamagana umuco wo gukunda iby'ubuntu.
Minisitiri Habineza yasabye abanyarwanda kwamagana umuco wo gukunda iby’ubuntu.

Yanasabye kandi ko amasomero yagombye kuba yubatse ahantu horohera abantu kuhagera badaterera imisozi, kandi ayo masomero akaba afite ibikenerwa byose, birimo n’ibitabo bitandukanye kandi bigezweho, byatuma umuntu ataharambirwa cyangwa bikamugora kuhagaruka.

Yatanze urugero agira ati “nko kujya mu isomero runaka, wakenera amazi yo kunywa cyangwa Fanta ugakora ibirometero byinshi ujya kuyashaka, usanga akenshi nk’ibyo byagora umuntu kugaruka muri iryo somero cyangwa se bigatuma areka kuhagaruka burundu.

Minisitiri aganira n'abanyamakuru n'abafite amasomero.
Minisitiri aganira n’abanyamakuru n’abafite amasomero.

Iki cyumweru cyahariwe gusoma no kwandika kizatangizwa ku itariki ya 16 gisozwe kuya 20/02/2015, kikazaba kigamije cyane cyane gukangurira urubyiruko umuco wo gusoma ndetse no kwandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusome duharanira kwigira”.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka