Uko Pasitoro yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza (Video)

Rev. Pasitoro Singirankabo Jean de Dieu, wari umuvugabutumwa mu itorero ADEPER/PCIU, (Ishami ry’itorero ADEPER muri Uganda), yagiye muri Uganda muri 2006 agiye kwiga no gukomereza umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPER.

Rev. Pasitoro Singirankabo wari wagiye kuvuga ubutumwa bikarangira afunzwe
Rev. Pasitoro Singirankabo wari wagiye kuvuga ubutumwa bikarangira afunzwe

Ni umwe mu Banyarwanda 20 bagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 12 Kamena 2019, nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri gereza zinyuranye zo mu gihugu cya Uganda.

Bose uko ari 20, ubarebye mu maso bafite integer nke z’umubiri, ndetse iyo bahagaze bamwe muri bo baba bahondobera.

Mu kiganiro kirambuye Singirankabo yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuva yagera mu gihugu cya Uganda nta kibazo yigeze ahura nacyo ku giti cye, cyangwa se itorero ADEPER yakoreragamo ubutumwa muri Uganda.

Iryo torero ryari rimaze kwaguka muri icyo gihugu, kuburyo ubu ryari rimaze gufungura amashami mu turere 48, rihafite ibiro, abakozi, ndetse n’imitungo.

Ibibazo byo gufungwa ku Banyarwanda baba muri Uganda muri rusange byatangiye mu mwaka wa 2017, ariko ku bayoboke cyangwa abayobozi mu itorero rya ADEPER/Uganda, byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka hatangiye kuba ibibazo byinshi, bagafata abanyarwanda bakabafunga, ariko byagera ku itorero ukabona byafashe indi sura. Mu kwezi kwa Werurwe abashumba benshi batangiye kugaruka mu Rwanda, abandi barahunga”.

Pasitoro Singirankabo avuga ko icyo gihe babwirwaga ko abayoboke, abakozi ndetse n’abashumba bo mu itorero rya ADEPER/Uganda, ari intasi za Leta y’u Rwanda biyitirira itorero bakajya kuneka igihugu cya Uganda.

Ati “Baratubwiye ngo iri torero niryo intasi za Kagame zinyuramo zije gutata Uganda. Tubabwira ko twe turi abapasitoro ntaho duhuriye na politiki, ariko bo bakavuga ko nta makuru dufite, ko ikigamijwe ari ugusenya ADEPER bagahiga umunyarwanda wese”.

Ku giti cye, Pasitiro Singirankabo yafashwe tariki ya 21 Gicurasi 2019, hamwe n’abandi bavugabutumwa batatu.

Kuva ubwo bafungiwe muri gereza z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI), ahitwa Mbuya, na Kireka.

Iminsi yose bamaze bafunzwe bakorewe iyicarubozo ku buryo butandukanye harimo gukubitwa, kwicishwa inzara, n’ibindi.

Ni nako kandi bakomezaga kubazwa n’urwego rwa CMI, bahatirwa kwemera ko ari abasirikare cyangwa se abapolisi b’u Rwanda.

Singirankabo n’ikiniga ati “Jye baramvunaguye, barankubise umubiri wose mfite inkoni, mu mugongo, ku kibuno ndetse no hejuru y’ubugabo,…Gusa ubu twageze mu Rwanda turi guhabwa imiti nta kibazo”.

Uwitwa Hategekimana Silas nawe uri mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, avuga ko bishimiye ko bageze mu Rwanda, kandi ko ubu umutekano wabo wongeye kuba mwiza.

Hategekimana ariko avuga ko bahangayikishijwe n’imiryango yabo yasigaye muri Uganda ishobora gufungwa ishinjwa kuba maneko, nyamara ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda
Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda

Ati “Dufite akababaro n’intimba ku miryango yacu iri hariya, iri guhigwa kandi itazi icyo izira. Abenshi bagiye bagiye kwishakira imibereho”.

Aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu, bavuga ko abafatwa bagafungwa ari abanga kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyo mitwe ifite abayoboke bayo muri Uganda barimo n’Abanyarwanda.

Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu
Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu

Ubwo bagezwaga mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu, tariki 12 Kamena 2019, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije abo Banyarwanda n’imiryango yabo kubera akaga bahuriye na ko muri Uganda.

Yagize ati “Uko gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, uko gufatwa nabi ndetse no kwirukanwa, ni zo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishingiraho igira abaturage bacu inama yo kwirinda kujya muri Uganda.”

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Igihugu cya Uganda guhagarika imikoranire yacyo n’imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, igira uruhare mu gufunga mu buryo butemewe Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka