Uko Munyandinda yarokoye Abatutsi 18 akoresheje imbunda yatorokanye mu gipolisi

Umusaza Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango yahoze ari Burigadiye wa Komini Masango, avuga ko yarokoye Abatutsi 18 yifashishije imbunda yakoreshaga ari umupolisi akaza kwirukanwa akayitorokana.

Munyandinda i (buryo) avuga ko yari yamenye ko azicwa nawe agatorokana imbunda yaje gushyikiriza inkotanyi nyuma
Munyandinda i (buryo) avuga ko yari yamenye ko azicwa nawe agatorokana imbunda yaje gushyikiriza inkotanyi nyuma

Munyandinda avuga ko yari umuyobozi wa Polisi ya Masango (Burigadiye), akajya arwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi kugeza ubwo bagenzi be n’ubuyobozi bwa Komini bushatse kumwica akabimenya agatoroka.

Abayobozi b’icyo gihe ngo bari baranameye ko Munyandinda wari burigadiye wa komini ahishe Abatutsi benshi iwe mu rugo, ni nako byari bimeze kuko haba iwe mu rugo, kwa nyina umubyara, kwa mushiki we no kwa mukuru we yari yarahahishe imiryango y’Abatutsi.

Munyandinda avuga ko kugira ngo ayo makuru amenyekane hari umuntu wavuye ahitwa mu Rukina aje guhinga akabona abari bihishe iwe akagenda atanga amakuru ko Abatutsi batashize bibera kwa Burigadiye.

Icyo gihe ngo uwari burugumesitiri wa Masango na Superefe wa Ruhango bazanye n’interahamwe maze bageze hafi yo kwa Munyandinda bibuka ko yari afite imbunda batinya kujyayo bonyine biba ngombwa ko bafata umwanzuro wo kuzaza kuhatera bari kumwe n’abasirikare.

Bukeye abo bayobozi bagarutse ngo basakiranye n’Inkotanyi zavaga mu Byimana maze igitero kiburizwamo kitageze kwa Munyandinda ari nabwo Inkotanyi zakomezaga ziza gutwara abari bihisheyo.

Agira ati “Uwari burugumesitiri Mpamo yageze hafi y’iwanjye agira ubwoba avuga ko mfite imbunda kandi n’abana banjye nabahaye imbunda, ko bagerageje kuza iwanjye nabarimbura niko gusubirayo”.

Yongeraho ati “Bukeye bwaho baragarutse bahura n’Inkotanyi ziturutse mu Byimana bararwana igitero gisubira inyuma, Abatutsi bari bihishe iwanjye no kwa mukecuru no mu baturanyi barokoka batyo nanjye bari baravuze ko bazatwica bakadutaba hamwe sinaba nkigize icyo mba”.

Ni iki cyateye Munyandinda kwiyemeza guhisha Abatutsi azi neza ko bamwicana nabo?

Munyandinda Pie avuga ko kuva na kera yabonaga ababyeyi be babana neza n’abandi ndetse bagakunda guhisha Abatutsi iyo bahohoterwaga, nawe akura yumva ntawe yarenganya.

Avuga ko iwabo bari inshuti z’Abatutsi ku buryo ntaho yari guhera abahohotera, kugeza ubwo abayobozi babimwiyamye akabyanga bagahitamo kumwirukana bashatse kumwica akabanyura mu rihumye.

Agira ati “Bashatse kunyica ni uko umuntu aramburira ambwira ko saa tanu za mu gitondo baza kunyica, nahise mfata imbunda n’amasasu 100 ndatoroka ariko n’ubundi njya iwanjye mbwira abo nari mpishe ko tugomba kunambana kugeza dupfuye cyangwa dukize”.

Yongeraho ati “Iwanjye hari imiryango myinshi yaba iy’abahabaga kugeza Inkotanyi zije ndetse hari n’abazaga bakamara iminsi itatu cyangwa ibiri bakigendera. Nari mfite imbunda niyo yamfashije ntihagira ugera iwanjye kugeza inkotanyi zije zirayitwara, zari zifite amakuru ko hari abantu nahishe zije zirabatwara”.

Abihishe kwa Munyandinda bamushimira uko yabarwanyeho

Abarokokeye kwa Munyandinda bahamya ko bahabaye ntacyo bikanga kuko yakomeje kubarindisha imbunda yakoreshaga ku kazi
Abarokokeye kwa Munyandinda bahamya ko bahabaye ntacyo bikanga kuko yakomeje kubarindisha imbunda yakoreshaga ku kazi

Umwe mu babyeyi warokokeye kwa Munyandinda avuga ko yahageze amaze umunsi umwe abyaye kandi umugabo we ntawari uhari, maze ahungana uruhinja rw’umunsi umwe kwa Munyandinda ahabonera ibitangaza.

Avuga ko yahawe inzu ye wenyine abanamo na mwishywa wa Munyandinda kugira ngo azajye abona uko yiyitaho nk’umubyeyi umaze igihe gito cyane abyaye, kandi yari akeneye guhisha urwo ruhinja.

Avuga ko kwa Munyandinda bari bafite uko bagaburirwa ntihagire uwicwa n’inzara, kandi byose bigakorwa mu ibanga ku manywa bakajya mu ishyamba yabarindiragamo ku mugoroba bakaza gufatira hamwe ibyo kurya.

Agira ati “Umugore we niwe wahekaga uruhinja rwanjye kugira ngo rutaririra aho nari nihishe bakaza kumvumbura rwashaka konka akarunzanira, bityo bityo. Yari afite umuhungu we yaramuhaye igare ryo kujya agendaho ngo atabaze se wabaga arindiye kure gato ngo bataza kudutera, mbese ibyo yadukoreye ni ibitangaza”.

Undi mukecuru avuga ko yageze kwa Munyandinda atorongera interahamwe zishaka kumwica kuko zari zanamukubise cyane ubu akaba afite ubumuga bukomoka kuri izo nkoni.

Avuga ko iyo Munyandinda atahagoboka bari bamwishe kuko yasanze bamaze kwica muramukazi we, badukiriye uwo mukecuru.

Agira ati “Munyandinda yasanze bamaze kunogonora muramukazi wanjye, nanjye benda kunogonora maze abankuraho anjyana iwe, Imana izamwihembere kuko njyewe ntacyo nabona muha, uzagukiza umuhabwa n’Imana”.

Abarokokeye kwa Munyanndiba bahamya ko umuryango we wari ufite imyumvire imwe yo kurengera abahigwaga kandi yari afite ubushobozi bwo kuba nawe yajya mu bwicanyi ariko akemera kwitandukanya n’abicanyi.

Ahahoze ari Komini Masango ubu ni mu murenge wa Kinihira na Kabagari abaharokokeye baza kuhibukira abishwe bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo na Kiryango
Ahahoze ari Komini Masango ubu ni mu murenge wa Kinihira na Kabagari abaharokokeye baza kuhibukira abishwe bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo na Kiryango

Basaba ababyeyi kurera abana babatoza gukundana no gukunda bagenzi babo kugira ngo bakurane umuco uzira amacakubiri.

Munyandinda ubu ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akagari, akaba akomeje ibikorwa bye byo guharanira amahoro mu matsinda bahuriramo bakaganira kuri Ndi Umunyarwanda, bakizigamira kandi bagakora ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munyandiko akwiye kuba umulinzi wigihango ahubwo kuza no ku rwego rwa Karere ndetse nurwigihugu kuko ibyo birenze u kwemera kuli Brigadier wa komini cyane noneho ko yaragiye no kwicwa azira guhisha abantu bahigwaga,ni ntwari nkaziriya,twibuka bamutekerezeho rwose

lg yanditse ku itariki ya: 13-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka