Uko Mugiraneza utabona yirwanaho muri Kigali (Video)
Turebye ku isaha, ni saa sita z’amanywa. Ni kuwa wa mbere, umunsi ushyushye cyane. Mugiraneza Jean Bosco yihanganiye izuba, ahagaze ku muhanda Kinamba-Nyabugogo.

Nko mu masegonda mirongo itatu (30sec), hanyuze umusore, Mugiraneza yifashishije inkoni year, agerageza kumuhagarika ngo amusabe ubufasha.
Mugiraneza ati “Umva shefu bite se! Patron umva!, Wanyambukije!” Umusore aramureba aramwihorera yikomereza urugendo!
Inshuro nyinshi abantu baratanga abandi bagahabwa, ariko hari n’abatirirwa bigora bafasha. Bibaho muri rusange mu muryango.
Ni gute Mugiraneza Jean Bosco ufite ubumuga bwo kutabona abayeho? Ikaze mu mihibibikano y’imibereho ye muri Kigali.

Kuwa mbere tariki 10 Kamena, Kigali Today yasuye ibiro by’ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona, Rwanda Union of the Blind (RUB), hagamijwe kumarana na Mugiraneza umunsi wose, abereka uko abona serivise zinyuranye mu mujyi wa Kigali.
Uyu mubyeyi w’abana batatu ashobora gukoresha mudasobwa mu gihe ari ku kazi, akitegera imodoka cyangwa moto, kandi akabasha kwibikuriza amafaranga muri banki akoresheje icyuma cyabigenewe (ATM).
Nubwo bimugora cyane, ashobora no kwiyambutsa umuhanda urimo umuvundo w’ibinyabiziga (traffic jam).
Mu kwambuka umuhanda, Mugiraneza akoresha ibyiyumviro bye yumva niba hari umuri hafi ushobora kumuha ubufasha, gusa ntibikunze kumuhira.

Mugiraneza yagize ati “Iyo nsabye umuntu ubufasha akabunyima, nkoresha ibyiyumviro byange by’umubiri nkumva niba hari ibinyabiziga bica aho. Iyo numvise bihari, nifashisha inkoni yanjye ngendana nkabihagarika.
Haba hari inzira y’abanyamaguru (zebra crossing) cyangwa ntayihari, iyo abashoferi babonye natambitsemo iyi nkoni, barandeka ngatambuka”.
Ku bw’impano y’Imana Mugiraneza afite, azi gutandukanya urusaku rw’ibinyabiziga bigenda,n’ibihagaze.
Ariko nanone, akenshi abashoferi batagira icyo bitaho bamugora kwambuka.
Aho Kigali Today yamusanze (ku biro by’ihuriro ry’abatabona), ku muhanda uri hafi aho nta ‘zebra crossing’ ihashushanyije.

Nyuma yo kwambuka umuhanda, Mugiraneza agiye gutega moto. Mu gihe abandi baba babyirebera bakamenya idafite umugenzi bakayihagarika, we biramugora.
Mbere yo gutega moto, Mugiraneza yabanje gusobanurira Kigali Today ati “Iyo mpagaze ku muhanda, mu guhamagara moto, mpamagara abamotari bose. Hari igihe mpamagara nk’inshuro eshatu. Iyo umumotari adafite umugenzi arahagarara”.
Moto ni bwo buryo bukoreshwa cyane mu ngendo mu mujyi wa Kigali. Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), igaragaza ko mu mujyi wa Kigali hakorera moto zitwara abagenzi zirenga ibihumbi 30.
Nyamara ariko, hari bamwe mu bamotari bafite imyumvire yo kwiba abagenzi cyangwa kwica amategeko y’umuhanda.

Ni gute abafite ubumuga bwo kutabona nka Mugiraneza bakora ingendo kuri moto?
Mugiraneza ati “Ni ingorane”. Hari abamotari bakubonerana bakagucika batakugaruriye. Ariko hari abandi baba bafite ikinyabupfura, bagufasha no kwambuka umuhanda mbere y’uko bagusiga bakagenda”.
Mugiraneza azi itandukaniro ry’amafaranga ku biceri no ku noti
Mugiraneza azi gutandukanya inote za banki agendeye ku ngano yazo, ibintu udashobora kwiyumvisha!
Yafashe mu mutwe ingano ya buri noti, aho iya 500 ari nto cyane, igakurikirwa n’iya 1000, iya 2000, naho iya 5000 ikaba nini kuzirusha.
Ku biceri, Mugiraneza nabyo azi kubitandukanya. Azi ko 100 ritagira uduhiro cyangwa uturongo ku muzenguruko waryo, ariko 50 ikagira utwo turongo, kandi ntibingane mu mubyimba.
Mu bwinjiriro bwa gare y’imodoka, Mugiraneza agenda n’amaguru akoresheje inkoni yera, agaca mu binyabiziga no ku bagenzi.
Abo yumvise aho arababaza “ni hehe imodoka za Kicukiro zihagarara?” Umusore amuyobora ku modoka.
Iki gihe, Mugiraneza arashaka gutega imodoka ya bus, ya kompanyi ya ‘Royal Express’ ijya muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro akoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’ mu kwishyura.
Nanone akoresha inkoni ye ajya mu modoka. Mo imbere, atangira gushakisha ahabugenewe hari imashini bakozaho ikarita, mbere yo kuyikozaho.

Mugiraneza utuye I Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba agira ati “Ibi mbikora buri munsi, ariko akenshi abantu baranyorohereza bakanyobora ku modoka.”
Mugiraneza ni umugabo w’umugore n’abana b’abakobwa babiri, ariko bo nta bumuga bwo kutabona bafite.
Gutonda umurongo muri banki: Icyuma cyo kubikurizaho uburyo bwiza
Mugiraneza nk’undi wese ubasha kugira icyo yinjiza, afite na konti muri Banki ya Kigali, akaba anashinzwe imishinga mu ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona.
Iyo ashatse kujya kuri banki, Mugiraneza arashidikanya buri gihe akanahangayika bitewe no kuba afite ubumuga.
Ati “Hari igihe tuba turi kuri banki dutegereje kugera aho tubikuriza rimwe na rimwe hari abakiriya batatworohereza kubona serivisi ugasanga ntibatubwira niba ugezweho kujya kubikuza, bakaducaho uko bishakiye, bikaza kurangira wategerereje ubusa”.
Ku bw’amahirwe ubumuga ntabwo bukiri imbogamizi yo kutagira icyo Wabasha gukora. Mugiraneza abasha kubikuza akoresheje imashini (ATM) kimwe n’abandi bakiriya.
Ku ishami rya Banki ya Kigali rya Nyabugogo, Mugiraneza arayoboza ushinzwe umutekano aho imashini bakoresha babikuza iherereye.
Imbere, yabanje kwihisha kugira ngo yandike umubare w’ibanga nta wundi muntu uwubonye. Mu kanya gato, Mugiraneza aba amaze kubikuza amafaranga ibihumbi 10.

Ati “Namaze kumenyera gukoresha iyi mashini, ndetse ahubwo kurusha ababona (aseka)! Nzi aho ama buto (bouttons) yose ari, n’icyo akora”.
Mu kugaruka ku biro aho Mugiraneza akorera, yagiye atwereka uko akoresha telefoni ye igendanwa avugana n’abantu, ndetse n’uburyo akoresha mudasobwa igendanwa mu buzima bwe bwa buri munsi no mu nshingano ze z’akazi.
Ati “Telefoni yanjye na mudasobwa zirimo porogaramu itanga amajwi, igihe cyose ngize aho nkanda. Ibi bituma guhamagara no kwandika binyorohera”.
Mugiraneza kimwe n’abandi bafite ubumuga bwo kutabona bahuriye ku bibazo bimwe.
Ati “Ntabwo tubona serivisi uko bikwiye! Leta ikwiye kudufasha mu kwigisha gahunda zirengera uburenganzira bwacu”.
Ihuriro Nyarwanda ry’abatabona ryashyizweho muri Kanama 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rigamije guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose.

Rifite amashami 54 mu turere 27 mu gihugu hose, rikaba kandi rifite abanyamuryango 2500.
Bose, buri munsi bahura n’urusobe rw’imbogamizikimwe na Mugiraneza, nyamara abenshi ntibigeze bagira amahirwe yo kwiga nka we, ubu ufite impamyabumenyi ya kaminuza.
Reba hasi amashusho agaragaza uko Mugiraneza yikemurira bimwe mu bibazo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|