Uko mbibona: Si ngombwa gutega moto ku rugendo rutarengeje kilometero eshatu

Umukunzi wa Kigali Today yaratwandikiye, yifuza ko ubu butumwa twabumugereza ku bandi basomyi b’uru rubuga, inyandiko ye ikaba ari iyi ikurikira:

Mu gihe abantu benshi bifuza ko Moto zakomorerwa zikongera gukora akazi ko gutwara abagenzi mu mujyi no mu gihugu muri rusange; reka tugerageze gusesengura inyungu yo kuba tudafite Moto zigenda mu mujyi muri iki gihe.

Mu by’ukuri muri Kigali sinaherukaga kubona abantu benshi bagenda n’amaguru. Ariko kuva ku itariki 4 Gicurasi 2020 aho abantu barekuriwe kujya mu kazi ariko Moto ntizirekurwe; nagiye mbona abantu benshi bifata bakagenda n’amaguru mu mihanda. Akenshi nibwira ko baba bari kugenda ingendo zitari ndende kuko urugendo rurerure barukora na bisi.

Kugenda n’amaguru urugendo rwa kilometero 3 buri munsi ni byiza ku mubiri w’umuntu. Biturinda indwara zikomeye kandi zitwara amafaranga menshi yo kwivuza. Iyo ugenda n’amaguru uba ukoze ka siporo kandi utavunitse. Kandi bifasha ubwonko ndentse n’ingingo nyinshi zo mu mubiri. Usanga abantu bafata umwanya rimwe mu cyumweru wo kujya muri siporo ngo barwanye umubyibuho cyangwa birinde umuvuduko w’amaraso. Iyi siporo ikorwa rimwe mu cyumweru usanga ntacyo imarira umubiri. Abahanga bavuga ko biba byiza ko umuntu akora ka siporo gake aho gukora siporo nyinshi rimwe mu cyumweru.

Iyo Moto ziri mu mihanda ziboneka abantu usanga bagira ubute bwo gukora ingendo yewe na za zindi ngufi. Urugero ugasanga umuntu ushaka kuva ku Giporoso ajya kwa Lando afashe Moto (ahantu hatari na kilometero imwe). Ibi byabaye umuco muri Kigali; usanga kugenda ku maguru byarahariwe abantu b’icyiro runaka (abakene) keretse iyo ari Car Free Day. Ubaye ufite gahunda n’umuntu y’akazi akabona uje n’amaguru ututubikana byakuviramo kukabura. Ibi nabigereranya n’umuntu wibwira ko kurya ifiriti ari iby’abakire. Mu by’ukuri ifiriti ziraryoha ariko kuzihorera ni ukwangiza ubuzima.

Muri iyi minsi birashimishije kubona abantu b’ingeri zose (abakene n’anakire) bagenda n’amaguru mu mihanda myinshi ya Kigali. Bintera kwibwira ko biramutse bikomeje bityo impfu ziterwa n’umubyibuho ukabije cyangwa umuvuduko w’amaraso cyangwa iturika ry’imitsi yo mu bwonko zizagabanuka, Abanyakigali bakagira ubuzima bwiza.

Ya mafaranga abantu batangaga bagendera kuri Moto; akiyongeraho ayo batangaga bajya muri Gym, akiyongeraho ayo batangaga bivuza indwara ziterwa no kudakora siporo buri munsi bazayazigama bayakoreshe ibikorwa bindi bibateza imbere. Urugero umuntu ukoresha Moto buri munsi mu ngendo zose akora dufate ko akoresha byibuze 1,000 RWF ku munsi muri izo ngendo zose. Bivuze ko mu mwaka ashobora kuba akoresha 300,000 RWF. Ubwo twafashe ko mu minsi 365 y’umwaka asohoka mu rugo iminsi 300 gusa indi 65 akaguma imuhira (konji, umuganda n’izindi mpamvu). Aya mafaranga ushobora gusanga ahwanye n’imishahara ibiri y’uwo muntu cyangwa se ugasanga atanahwanye n’umushara n’umwe w’uwo muntu iyo uwo muntu atunzwe n’abandi (umwana mu rugo). Ibi aba ari igihombo gikomeye kuri uwo muntu ndetse n’abamutunze.

Wa muntu ukunda kugendera kuri Moto asigaye akenera kujya muri Gym yishyura 50,000 RWF ku kwezi, ubwo mu mwaka akishyura 600,000RWF. Mu mwaka uwo muntu atakaza amafaranga ayingayinga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kubera ko yanga gukoresha amaguru ye akora ingendo ngufi (zitarengeje 3km) ahubwo agakoresha Moto. Mu myaka itanu uwo muntu abaye agendera ku maguru mu ngendo ze ntiyakenera Gym; kandi yazigama iyo miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Noneho akazayakoresha ibindi bintu byamubyarira inyungu kandi yaramba kugira ngo azabashe kurya iyo nyungu atuje.

Moto rero ni nka rya terambere ryadufasha iyo turikoresheje neza; ariko kandi rikaba ryaturimbura iyo tutarikoresheje neza. Gutega moto zitwara abagenzi biryohera abanyamujyi bigatuma batibuka igihombo cy’ubuzima zibatera.

Muri iyi nyandiko nibanze ku nyungu ebyiri gusa; yo kugira amagara meza no kuzigama amafaranga twagakoresheje tugendera kuri Moto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Biterwa na gahunda umuntu afite.

Akilimali Alain yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ariko rero tuvuge ibintu dusubire ibindi; uraza ugatanga igitekerezo ni byo kuko ni uburenganzira bwawe.

Niba UBITEWE N’UBWOBA BWO GUTINYA CoviD-19 NAKUMENYESHA KO HARI AHANDI BAVUYE MURI Lockdown KANDI MOTO ZIRAKORA NTAKIBAZO. None se ubu ni bwo mumenye ko izo ngendo za Km nyinshi zibaho???
Moto nimuzireke zikore, ahubwo abakoraga ingendo zitari ngombwa bazireke kandi n’ubwoba bushire kuko numvise ko abavuze CoviD-19 banavuze ko idateze gucika vuba. UBUZIMA BUZAKOMEZA...

Kazina yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ni byiza gukora sport ariko umwanya urahenda cyane,kandi nubwo muvuga ko muriyi minsi zitatwaraga abagenzi abantu bakoraga ariko bakora nabi bacyererwa cyane...
Cyokora nkuwikorera byashoboka kuko yatinze cga atatinze arabyimenyera.Ariko ku bakozi ba leta biragoye.

Nana yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ibyo mwavuze byose nibyo ubuzima ni ingenzi ariko buriya Moto ni nziza cyane mu kubahiriza igihe kandi abantu bose bayibonamo mubyiciro byose kandi nkuko mubizi abanyarwanda bishakamo ibisubizo by’ikibazo gihari Covid 19 irahari kandi abanyarwanda ubuyobozi bwarayidusobanuriye bihagije niyo mpamvu mfite ikizere ko kuri Moto ntakibazo gihari igihe umuntu azaba yambaye agapfukamunwa ndetse Afite n’Alc. N’agatambaro ashyira muri Cask buri wese azagenda neza kuko burya abenshi mu ba Motal ni Urubyiruko kandi bariya nibo bavamo ubukungu bw’igihugu Sporo rero yo umuntu wese ukunda ubuzima bwe kuyikora n’ihame ahubwo akabiha umwanya wihariye Thank u

Karegeya Djuma yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Moto ni amaburakindi. Ubwo ibya social distancing byo bizashoboka bite. Moto nibe uburyo byo kugenda nk"umuntu ku giti cye ariko gutwara abagenzi bicike burundu. Uretse na Covid n’ubuheri tuzabwandura ko ubona ari uguhekerana! Ariko buriya ntimubona ko yagenewe umuntu umwe?

ka yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Moto nikoreshwe aho biringombwa

1.urugendo rurerure mbese hahandi ugera unaniwe cyane.numva urugendo rutarenze 30min nta mpamvu ya moto

2.Buriya moto ziri kunyongera accident cyane yaba itewe n’uyitwaye cg agonzwe.ibukako iyo uri kuri Moto ari wowe uyikingira kwangirika igihe ukoze impanuka.

3.Leta nikore ubukangurambaga mu nyungu z’abaturage. Uko tumaze iminsi tubona inzego zitandukanye ziftanye mu kurwanya iki cyorezo cya COVID19 nibijye no mubindi byose.
IGIHE TUZABONA INZEGO ZITANDUKANYE ZIKORESHA UBU BURYO NATWE NK’ABATURAGE TUZABIKORA KANDI TUNEZEREWE.
4.Habeho umunsi umwe mucyumweru wo kujya kukazi n’amaguru mu gihe urugendo rwawe rutarengeje nibura 30mn n’amaguru.
Murakoze

Muganga yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Icyo mbona nuko twafata uyumuco wokugenda ingendo ngufi n’amaguru ntangazwa nokubona umuntu amara isaha ategereje bus kdi aho ajya ari urugendo rwa 25munite

Sharangabo yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ibi uvuze rwose ni byo. Muri iyi mins, urasanga nk’umuntu utuye Gatsata nkaho bita ku Gataje cyangwa kwa Jerome ushaka kujya Karururma abanje kujya Nyabugogo Gare (kandi n’amaguru) gutegereza bus isaha yose kandi iyo ahita yigendera n’amaguru yari kuba yageze Karuruma.

Musafili yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Izi nama n’inyamibwa pe ! Gutega moto sibibi iyo Ari gahunda itunguranye Kandi ifite inyungu. Ariko kuri gahunda wapanze neza Kandi unasobanukiwe n’ibyiza byo kugenda n’amaguru,nta mpamvu zo gutega Moto.

MUGABO yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Inama utugiriye ni nziza ariko njye mbona ikibitera.Nuko igihe muri Kigali kirahenda.Abantu batega moto mu buryo bwo gukoresha igihe neza.

Habimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka