Uko Ingabo z’u Rwanda zitwaye muri Sudani y’Epfo byazihesheje imidari y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo imidari y’ishimwe kuko zakoze akazi k’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro ndetse zikarenzaho n’ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere.

Mu mezi 8 ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt1 zimaze muri Sudani y’Epfo zakoze akazi gakomeye ko kurinda umutekano zinakora ibikorwa bikomeye by’iterambere birimo gusiza ahubatswe amashuri yisumbuye mu gace ka Tambura, ahubatswe isoko rigezweho mu mujyi wa Yambio ndetse no kubaka ikiraro kigezweho ku mugezi wa Duma.

Izi ngabo kandi ngo zanashakiye abaturage bo mu gace zibungabungamo umutekano amasuka 420 bakoresha mu guhinga ibibatunga no kubaka ibikorwaremezo binyuranye; nk’uko byatangajwe na Brig. Gen. Andrew Kagame ukuriye izo ngabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt1.

Ubwo Koloneli Jeet Gurung yambikaga imidari Ingabo z’u Rwanda i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ushima cyane uko abo basirikari b’u Rwanda bitwaye mu kazi kabo, ndetse bakarenzaho kubaka ibikorwa by’iterambere binyuranye Abanyesudani bari kuzageraho mu gihe kirekire.

Abitabiriye uwo muhango.
Abitabiriye uwo muhango.

Umuryango w’Abibumbye urashima kandi ko izi ngabo z’u Rwanda zigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima n’ubuvuzi aho ziri muri Sudani y’Epfo kuko arizo zigeza amazi menshi akenewe mu mavuriro n’ibitaro by’ahitwa Tambura.

Ako gace ngo nta migezi n’amasoko kagira ku buryo amazi abageraho avuye kure, bakaba babishimira ingabo z’u Rwanda cyane.

Imihango yo gushima ingabo z’u Rwanda yabaye kuwa gatanu tariki 21/12/2012.

Izi ngabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo kuva mu kwezi kwa 4 uyu mwaka mu butumwa u Rwanda rwemeye gufatanya na LONI bwiswe UNMISS, (United Nations Mission in South Sudan) bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu kikirangwamo umutekano muke ukomoka ku ntambara zamaze imyaka isaga 20.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka