Uko imfura ya Kagame yamwibukije kubonera umuryango we umwanya

Hari abibaza uko umuntu yakora ishoramari cyangwa n’akandi kazi gasanzwe ariko gasaba umwanya munini, akabasha no kubona igihe cyo kwita ku muryango. Perezida Kagame yabitanzeho ubunararibonye, avuga ko ari ibintu bigoye ariko bishoboka.

Yifashishije urugero rw’ibyamubayeho mu mwaka w’ 1995 ubwo umuhungu we mukuru yari afite imyaka ine y’amavuko.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe abantu bari bahugiye muri byinshi, birimo ingendo zo hirya no hino ndetse n’inama zamaraga amasaha menshi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko hari igihe yageraga iwe mu rugo mu masaha akuze y’ijoro, akongera akagenda mu rukerera azindutse.

Ati “Nigeze kumara icyumweru ntarabona uwo mwana muto. Umunsi umwe saa kumi n’igice mu rukerera nari ndyamye, numva umuntu akomanze ku rugi rw’icyumba cyanjye. Natekereje ko ari abashinzwe umutekano bambwiraga iby’akazi, ariko mfunguye umuryango nsanga ni umuhungu wanjye.”

Uwo mwana muto ngo yabajije umukuru w’igihugu aho amaze iminsi aba.

Perezida Kagame ati “Sinabonye umwanya uhagije wo kumusobanurira, gusa nk’uko mubizi amarira y’umugabo atemba ajya mu nda. Icyo gihe nagerageje kumva ibyarimo biba icyo bisobanura.”

Kuva ubwo, Perezida Kagame ngo yemereye uwo mwana we ko igihe cyose azaba ari muri Kigali, azajya ahagarika ibyo arimo gukora, buri gihe saa mbili z’umugoroba, akabanza akajya kureba uwo mwana mbere y’uko aryama, noneho akabona kugaruka mu kazi.

Umukuru w’igihugu yifashishije urwo rugero ashaka kubwira abayobozi b’ibigo by’ishoramari ko badakwiye guharira umwanya wabo wose akazi, ahubwo ko bagomba no kugira igihe cyo kwita ku muryango.

Ibi perezida Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyibanze ku gusangiza abandi urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu mu iterambere.

Ni ikiganiro cyabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO EDGE).

Iyo nama y’iminsi ibiri ihuriyemo abanyamuryango ba YPO bo mu bihugu 130 byo hirya no hino ku isi. Abayitabiriye bungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu ishoramari, politiki, siyansi, ikoranabuhanga na gahunda zo gufasha abababaye.

Perezida Kagame wari muri icyo kiganiro afatanyije na McKeel Hagerty wigeze kuyobora umuryango YPO, kikaba mu nyubako cyatangiwemo hari hateraniye ababarirwa muri 700.

Yabashishikarije gushora imari mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ku iterambere u Rwanda rwagezeho, asobanura ko bitabayeho ku bw’impanuka.

Ati “Gukora cyane byatumye igihugu cyacu cyari cyarasenyutse gihinduka kiba ahantu hatanga icyizere.”

“Ibyo byagezweho ku bwitange bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa nka YPO, n’abandi bantu ku giti cyabo bakoresheje ubushobozi bwabo bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.”

Ababarirwa muri 700 biganjemo abayobozi bakiri bato b'ibigo by'imari bikomeye byo hirya no hino ku isi bakurikiye icyo kiganiro
Ababarirwa muri 700 biganjemo abayobozi bakiri bato b’ibigo by’imari bikomeye byo hirya no hino ku isi bakurikiye icyo kiganiro

Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiye kugirira nabi abandi bitwaje ko hari ibyo badahuje.

Ati “Politiki icamo abantu ibice ni mbi cyane. Kuba hari ibyo abantu badahuje, ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kugirira abandi nabi. Iryo ni isomo rikomeye twize mu gihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwita cyane ku guteza imbere imibereho y’abaturage n’igihugu muri rusange, ntawe usigaye inyuma.

Perezida Kagame yakomoje no ku ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo ruhinduke ahantu habereye ishoramari.

Ati “Twishyize mu mwanya w’umunyamahanga ushaka gushora imari, dutekereza ibyatuma ahitamo u Rwanda kuruta uko yashora imari ahandi, bityo dutegura ibintu byose uwo mushoramari yakenera.”

“Turashaka ko muzaza mu Rwanda, muzasanga ari ahantu hatekanye haberanye n’ishoramari. Turashaka kandi gukomeza kubona umusaruro uturuka mu ngufu dushyira mu byo dukora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko,hari ibintu byinshi bituma tubura umwanya wo kwita kuli Family yacu.Urugero ni Politike,Amashuli,Business,Igisirikare,etc...
Gusa tujye twibuka ko Imana yaturemye idusaba kubana buri gihe n’abana n’umugore.Ikindi Imana idusaba nkuko Yesu yabivuze muli matayo 6 umurongo wa 33,ni "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",ntitwibere gusa muli politike,shuguri,etc...Impamvu tugomba kubigenza gutyo,nuko bitujyana ku buzima bw’iteka muli paradizo.
Imana yerekana neza yuko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazabona ubuzima bw’iteka.Abantu bumvira Imana kandi,izabazura ku munsi w’imperuka.Naho abanga kuyumvira,bible ivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka kuli uwo munsi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

nibyokoko kwita kumiryango ningombwa. nukuri birakwiriye jyambibona kenc umuntu akamara ukwezi abana batamubona, nubwo yaba ataha murugo namadamu ubwe abayarabuze ukoyabigenza mbese aba amezenkaho atamufite. inkuruntoya\ hari umwananaganirije arambaza ati arko nawe papawawe umubona aruko mugiye gusengagusa ndamubazanti kuberiki ati papamubona turikurusengero ubundi aza nasinziriye simubone kuko aracuruza. numva birambabaje ndmubwiranti umusumwe nimuva gusenga uzamubwirengo niryari uzirirwa murugo atari kwisabato ngo uzatuganirize ntiwumve uko azakubwira arambwira ati nzabikora kd yagiye yishimye murumvareroko bibabirababaje ababyeyi mukwiriye kwita kumiryangoyanyu nkuko umukuruwigihugu adahwema kubivuga murakoze

habarurema isaac yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka