Uko igikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi cyitabiriwe - AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016, abaturarwanda bose bazindukiye mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, cyakorewe mu gihugu hose.
Abanyamakuru bacu aho bakorera hirya no hino mu gihugu babakurikiraniye uko cyari kifashe mu mafoto. By’umwihariko hatangijwe icyumweru cyo kurengera ibidukikije.
Mu Karere ka Nyagatare
- Hakozwe umuganda wo gutema ibihuru ugana ku mugezi w’Umuvumba.
- Nyuma y’umuganda bakoe inama n’abayobozi.
Mu Karere ka Burera
- Mu Murenge wa Kinoni harakorwa umuganda wo gufasha utishoboye, bamwubakira ubwiherero n’akarima k’igikoni.
- Mukamburamatare Gatalina niwe uri gufashwa.
- Nyuma y’umuganda bakomereje muri gahunda yo gutangiza iminsi 1.000 ku bana bakivuka, yatangijwe na Minisitiri w’ubizima Agnes Binagwaho.
- Bigishije n’ababyeyi uko bategurira abana ndyo yuzuye.
- Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshaka niwe waganirije abaturage.
Mu Karere ka Kirehe
- Mu Murenge wa Nasho, mu Kagari ka Mushongi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Gerardine Mukeshimana n’abadepite 20 bifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakkirwa imiryango 30 y’Abanyarwanda birukanwe Tanzaniya.
Mu Karere ka Rusizi
- Mu murenge Wa Giheke, abakozi ba bank iya KCB bakoze umuganda wo kubakira umukecuru wacitse Ku icumu rya Jenoside witwa Mukarubibi Denise.
Mu Karere ka Rwamagana
- Mu Murenge wa Mwurire, Akagali ka Mwurire, hakozwe umuganda wo gusibura umuhanda.
Mu Karere ka Musanze
- Musanze Polytechnic iri mu gikorwa cyo kuremera umuryango utishoboye mu Murenge wa Muko, bamugabiye inka ifite agaciro k’ibihumbi 300Frw bamwubakira n’ikiraro cya kijyambere n’igikoni bifite agaciro k’ibihumbi 300Frw.
Mu Karere ka Karongi
- Mu Murenge wa bwishyura, urubyiruko n’abagore ba komite zishamikiye kumuryango FPR-Inkotanyi muri Karongi, bakoze umuganda wo gutunganya umuhana wangijwe n’isuri.
- Muri aka karere kandi Depite Mukankusi Perrine yifatanyije n’abaturage mu gutera Icyayi ku buso bwa Hegitari ebyiri.
Mu Karere ka Ngoma
- Mu Murenge wa Sake, Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko Harerimana Fatou, yifatanije n’abatuye uyu murenge n’uwa Rukumberi mu muganda wo kubungabunga ibidukikije ku kiyaga cya Sake.
- Hakozwe umuhanda ugikikije ugabanya ubutaka bw’abaturage n’ubwa leta bwo kukibungabunga.
- Nyuma y’umuganda bahuriye mu nama n’abaturage.
Mu Karere ka Rutsiro
- Mu Murenge wa Rusebeya, mu Kagali ka Kabona, Umunyamabanga wa Leta Muri Minagri Tony Nsanganira n’abaturage bubakiye akarima kigikoni umuturage utishoboye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuganda ninjyirakamaro burimunyarwandavwese. yagakwuye kuwubahiriza