Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nyakanga 2015, mu gihugu hose habaye igikorwa cy’umuganda, uri bukurikirwe n’ibiganiro bihuza abaturage n’intumwa za rubdanda baganira ku ngingo y’i 101 niba yahindurwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza mu 2017.
Aya ni amwe mu mafoto yafashwe n’abanyamakuru ba Kigali Today aho bakorera mu turere, agaragaza uko iki gikorwa cy’umuganda kitabiriwe.
Mu karere ka Rwamagana umuganda w’ukwezi wakorewe mu Rwunge rw’mashuri rwa Mutagatifu Vincent, aho Ambasaderi w’Amerika yifatanyije n’ubuyobozi mu gusiga amarangi mu byumba by’amashuri.



Mu karere ka Ruhango umuganda w’ukwezi wabereye mu murenge wa Mbuye, aho abaturage bakoze igikorwa cyo gusukura inzira nyabagendwa.


Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Muhanga mu kagali ka Tyazo, umuganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere harimo n’umuyobozi wako Yvonne Mutakwasuku na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali.


Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busamana, hakozwe igikorwa cyo kwimura ikimoteri cyari mu mujyi wa Nyanza, igikorwa kifashishijwemo amari mu gihano nshimburagifungo cya tije.

Mu karere ka Kirehe, umuganda usoza ukwezi witabiriwe na Visi Perezidanti w’inteko ishinga amategeko Uwimanimpaye Jeanne D’arc n’abandi badepite bazanye bifatanyije n’abaturage n’abayobozi b’aka karere mu gutunganya umuhanda wo mu kagali ka Kirehe.


Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dukore umuganda twiyubakire igihugu kuko uhinga mukwe adasigana