Uko igikorwa cy’umuganda cyitabiriwe mu gihugu hose - AMAFOTO

Aha ni mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, aho abaturage bari bagiye gukora umuganda hafi y’ishuri ra FAWE Girls.

Umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’akarere ka Kayonza wakorewe ku musozi wa Juru, mu murenge wa wa Gahini ahagomba gutungwanywa umuhanda.

Umuganda muri Burera wabereye mu murenge wa Gatebe ahatewe ibiti ku kigo nderabuzima cya Gatebe cyanatashywe kuri uyu wa gatandatu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore bifatanyije n’abaturage ba Burera mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro.

I Gikondo mu murenge wa Kigarama abaturage bafashije gusana inzu y’umuturage yari igiye kugwaho.

Nyuma y’umuganda abaturage bose batuye mu kagari ka Kigarama bateraniye mu nama.

Uko niko byari byifashe mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatandatu.

Abaturage bari muri Club y’isuku mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye n’abashyitsi babasuye baturutse mu yindi mirenge igize akarere karere ka Huye baje kubigiraho. Bari mu gikorwa guhoma inzu bubakiye mugenzi wabo.

Mu karere ka Kamonyi umuganda urabera mu murenge wa Masaka, ahazwi nko ku Rugarika.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete unafite akarere ka Kamonyi mu nshingano ze yahaye abana amata.

Minisitiri Kanimba n’abadepite batandukanye bifatangije n’abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi ahakozwe amaterase mu kagari ka Muyira.

Nyuma y’umuganda abatuye mu kagari ka Ruburizi bakoze inama biyemeza ko bagomba kuvugurura ibikorwa by’irondo.
Byegeranyijwe n’ikipe ya Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umuganda umaze kuba ubukombe muguteza imbere abaturage , kandi buretse natwe ni isi yose imaze kubonako umuganda ari ingirakamaro kuko nahandi uri kugenda uhagera , umuganda wuyumunsi wari mwiza cyane dore ko nigihe cyabaye kiza, dukomeze imihigo
uyu muco wo kwishakamo bisubizo ukomeze uturange kandi uzatugeza kuri byinshi dukoresheje ingufu zacu
Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. no mu Karere ka Ngororero umuganda ngarukakwezi witabiriwe n’abantu benshi. Mu murenge wa Hindiro abaturage bahanze umuyoboro w’amazi ureshya na 3,620m. niwuzura uzafasha umugore wo mu cyaro kugabanya imvune yahuraga nazo ajya gusahaka amazi kure y’iwe. Dore ko uyu munsi ari mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro.