Uko hirya no hino mu gihugu bizihije umunsi wo Kwibohora

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 u Rwanda rumaze rwibohoye byabereye hirya no hino mu gihugu aho abaturage n’abayobozi bafatanije mu kuyizihiza.

Ku itariki ya 04 Nyakanga 2017, ubwo hizihizwaga uwo munsi hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutaha ibikorwa remezo bitandukanye no kuremera abatishoboye.

Nyabihu

Perezida Kagame yatashye ibitaro bya Shyira n'umudugudu w'ikitegererezo byo muri Nyabihu
Perezida Kagame yatashye ibitaro bya Shyira n’umudugudu w’ikitegererezo byo muri Nyabihu

Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Nyabihu.

Kuri uwo munsi, Perezida Paul Kagame yatashye ibitaro bya Shyira biri muri ako karere, byuzuye bitwaye Miliyari 5 na miliyoni 900RWf. Bifite ibyumba 150 bitangirwamo serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.

Perezida Kagame kandi yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara uzatuzwamo abatishoboye bahereye ku bari batuye mu manegeka bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Huye

Ku munsi wo Kwibohora abakobwa 18 babyariye iwabo bagabiwe ihene
Ku munsi wo Kwibohora abakobwa 18 babyariye iwabo bagabiwe ihene

Ubwo hizihizwaha umunsi wo Kwibohora, abakobwa 18 b’i Mwurire mu Murenge wa Mbazi, babyariye iwabo bahawe ihene zo korora.

Bazihawe n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga Soroptimiste rikorera i Huye, ryitwa Club Astrida Butare, usanzwe ukorana n’abo bakobwa.

Umuryango Soroptimiste wavukiye muri California muri Amerika (USA) mu mwaka wa 1921. Washinzwe n’abagore bapfakajwe n’intambara ya mbere y’isi yose.

Burera

Abaturage bo muri Burera bishimira ibikorwa by'iterambere bagezwaho
Abaturage bo muri Burera bishimira ibikorwa by’iterambere bagezwaho

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro, bizihije umunsi wo Kwibohora bashimira Ingabo z’igihugu zatumye u Rwanda rugira amahoro, ubu bakaba bagezwaho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ako kagari gaherereye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Aho niho ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zanyuze mu rugamba rwo kubohora iguhugu.

Abo baturage bishimira kuba baragejejweho ibitaro bya Butaro bizwiho umwihariko wo kuvura kanseri, hakaba kandi hari no kubakwa kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi.

Gicumbi

Abanya-Gicumbi bahamya ko nyuma yo kwibohora ikibashishikaje ari iterambere
Abanya-Gicumbi bahamya ko nyuma yo kwibohora ikibashishikaje ari iterambere

Abaturage bo muri Gicumbi bizihije umunsi wo Kwibohora bagaragaza ko icyo bashyize imbere ubu ari iterambere. Bakaba biyemeje gukora cyane kugira ngo iryo terambere bifuza barigereho bibohora ubukene.

Kirehe

Abanya-Kirehe bemeza ko kwibohora amacakubiri byatumye bakora biteza imbere
Abanya-Kirehe bemeza ko kwibohora amacakubiri byatumye bakora biteza imbere

Abanya-Kirehe bahamya ko Kwibohora byatumye bibohora byinshi birimo ivangura rishingiye ku moko. Ibi ngo byatumye barushaho gukora cyane ngo banibohore ubukene.

Muhanga

Ab'i Muhanga bizihije umunsi wo kwibohora berekana ukuntu u Rwanda rwavuye mu icuraburindi
Ab’i Muhanga bizihije umunsi wo kwibohora berekana ukuntu u Rwanda rwavuye mu icuraburindi

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko Kwibohora bibibutsa uburyo u Rwanda rwazutse rukava mu icuraburindi.

Abo baturage bishimira kuba ubu haragiyeho gahunda ya Girinka, VUP na gahunda y’ingoboka zituma Abanyarwanda barushaho kuva mu bukene.

Nyagatare

Ab'i Nyagatare bahamya ko ari ngombwa gushimira ababohoye igihugu
Ab’i Nyagatare bahamya ko ari ngombwa gushimira ababohoye igihugu

Bamwe mu baturage bo muri ako karere bizihije umunsi wo Kwibohora bashimira ababohoye igihugu kuko ngo ari bo batumye bagaruka mu gihugu cyababyaye aricyo Rwanda, bavuye mu buhungiro bari barimo muri Uganda.

Nyamagabe

Bizihije umunsi wo kwibohora berekana ibyo bejeje
Bizihije umunsi wo kwibohora berekana ibyo bejeje

Abaturage bo muri Nyamagabe bizihije umunsi wo Kwibohora bagaragaza imyaka itandukanye bejeje. Iyo myaka irimo ibigori, imyumbati, amashu n’imbuto bayizanye mu birori maze babyina bayishyira hejuru bayerekana.

Bahamya ko bishimira kuba baribohoye, ubuyobozi bwiza bukabigisha guhinga kijyambere none ubu bakaba batakicwa n’inzara.

Rusizi

Abanyarusizi bishimira ko bikuye mu bukene
Abanyarusizi bishimira ko bikuye mu bukene

Abanya-Rusizi bo bahamya ko kwibohora byatumye bahindura imyumvire bashishikarira gukora, bikura mu bukene ku buryo ngo ubu ntawe ukijya gushakira amaramuko muri Congo.

Aba baturage bahamya ko mbere yo Kwibohora babagaho mu bukene, bagatungwa n’ibyo bakuye muri Congo. Ariko ubu ngo basigaye bahinga bakeza ku buryo Abanye-Congo nabo basigaye baza guhahira i Rusizi.

Rwamagana

Abamugariye ku rugamba bahamagarira urubyiruko gusigasira ibyagezweho
Abamugariye ku rugamba bahamagarira urubyiruko gusigasira ibyagezweho

Bizihije umunsi wo Kwibohora, urubyiruko ruhamagarirwa gukomeza gusigasira ibyagezweho no kurinda umutekano w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hhhhhh kagaba umbaye kure mba nkuhaye bombo yoo kugati wasanga yavugaga ibigirwamana byiwabo ntawamenya

dodos yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

KWIBOHORA mu bitekerezo no mu bikorwa ni byiza.Ariko se mwaba muzi ikintu YESU yavuze kibohora abantu kurusha ibindi?Nkuko tubisoma muli Yohana 8:32,ikintu kibohora Abakristu Nyakuri,ni UKURI guturuka ku mana.YESU yaravuze ati:"You will know the TRUTH and the truth will set you free".Ese mwaba muzi UKURI icyo ari cyo?YESU yavuze ko UKURI ari ijambo ry’imana dusanga muli Bible.Ese waba uzi neza ibyo Bible idusaba n’ibyo itwigisha?Ingero:Ese waba uzi ko mu myaka mike iri imbere,imana izarimbura abantu bose badakora ibyo idusaba (Imigani 2:21,22)?Ese waba uzi ko dutegereje isi nshya izabamo JUSTICE (2 Peter 3:13)?Ese waba uzi ko Umukristu nyakuri wese asabwa gukora uyu murimo wo KUBWIRIZA abantu (Yohana 14:12).Wikibwira ko Bible uyizi. Hali ibintu byinshi utazi kandi kutabimenya,bituma uzabura UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo.Kumenya ibyo imana idusaba kandi ukabikora,niko KWIBOHORA nyakuri. Kuko bikujyana muli Paradizo,ndetse ukazazuka ku Munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Naho kwibera mu byisi gusa,bijyana ku rupfu rwa burundu utazazuka.Byisomere muli 1 Yohana 2:15-17.Niba ushaka kubimenya,waza tukigana nawe Bible ku buntu kandi twajya tugusanga iwawe.Ese waba uzi ko imana yashyizeho UMUNSI w’IMPERUKA,ubwo izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Imana ishaka ko wiga Bible kugirango umenye neza icyo igusaba.Kwibera mu byisi gusa,bituma uba UMWANZI w’imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.

KAGABA Andrew yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Imana ikwiye icyubahiro cyinshi ku buryo udakwiye kwibagirwa gutangiza inyuguti nkuru uyandika.

Sangwa yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka