Uko Col Rutaremara na Dr Habumuremyi basobanura ubutwari bugezweho muri iki gihe

Umuyobozi w’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara, avuga ko ubutwari butakiri ubw’abasirikare n’abarwana gusa, atari n’ubw’abagabo gusa ahubwo n’abagore ubu ari intwari.

Col Jill Rutaremara / Photo:Internet
Col Jill Rutaremara / Photo:Internet

Avuga kandi ko ubutwari butakiri ubwo kurwanira ku gasozi umuntu yishyize ahagaragara, kuko ngo hari impaka zo kureba niba umuntu wiyicariye iwe akarwana urugamba hakoreshejwe ikoranabuhanga yabuhabwa.

Col Jill Rutaremera avuga ko abavuga ko iby’ubutwari ari iby’igisirikare batibeshya cyane kuko kuva kera mu mateka y’isi ngo bwahoze ari ubw’abasirikare bari ku rugamba.

Ati “Abiga amateka y’igisirikare bagiye bajya impaka bagira bati ‘mbese intwari zizakomeza kugaragara mu gisirikare kandi haraje ikoranabuhanga, ko umuntu yicara muri Amerika akarwana intambara muri Irak!

Ibi bivuze ko intwari zahoze ari abarwana intambara begeranye, bakoresha inkota, ndetse n’uwajyaga mu mwobo cyangwa mu kimodoka cy’intambara bavugaga ko nta butwari burimo kuko yabaga yihishe.

Ikindi ni uko abantu basanishaga ubutwari no kuba umuntu ari umugabo cyangwa ari umuntu ufite ibigango, ariko ibi na byo ntabwo ari ibyo.

Hari n’aho abantu batarebaga icyakozwe kuko nk’uwabaga afite amafaranga arimo guhira mu nzu, iyo yemeraga kwinjiramo agashya arimo kuyakuramo bavugaga ko ari intwari, nyamara na byo si byo kuko uwikorera ku giti cye atari akwiriye kwitwa intwari”.

Col Rutaremara avuga ko bene uyu muntu aba atandukanye n’umuntu winjiye mu nzu irimo gushya agiye gukuramo umwana utari uwe badafitanye isano.

Ati “Hari n’abantu usanga bigerezaho cyangwa bakiyahura, bakitera icyuma na byo bikitwa ubutwari, nyamara ntabwo ari byo, ibi ntabwo biranga ubutwari”.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy akomeza avuga ko ubutwari nk’uko bubonwa ku rwego rw’Abanyarwanda, ngo bwaje gusobanuka neza hashingiwe ku ndangagaciro y’umuco Nyarwanda.

Perezida Kagame mu bantu bujuje indangagaciro z’ubutwari

Dr. Habumuremyi Pierre Damien/Photo:Internet
Dr. Habumuremyi Pierre Damien/Photo:Internet

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO), Dr. Habumuremyi Pierre Damien, hari indangagaciro enye ziranga umuntu ufatwa nk’intwari kuri ubu.

Dr. Habumuremyi agira ati “Hari Abanyarwanda baranzwe n’indangagaciro z’ubutwari kuva aho icyerekezo 2020 cyashyiriweho kugeza ubu, izo ndangagaciro zirimo ikomeye yo gukunda igihugu, hari n’iyo guhuriza Abanyarwanda hamwe, tukaba turi bamwe kugeza uyu munsi.

Hari n’indangagaciro y’Ubupfura cyangwa ubunyangamugayo, hanyuma hakaza ijyanye no gukunda umurimo ariko ukaba ari umurimo unoze, ibyo bintu uko ari bine hari Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye babifite”.

Akomeza agira ati “Ariko ku isonga u Rwanda aho rugeze uyu munsi rufite uwatanze umurongo, agatuma wubahirizwa, agatuma Abanyarwanda bose tuba turi kumwe kugeza ubu, ndibwira ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabigizemo uruhare rukomeye cyane, akagira n’abandi bagiye bamufasha”.

Urwego CHENO ruvuga ko rufite urutonde rw’abantu 76 rudashobora kuvuga abo ari bo kugeza ubu, ngo rwamaze kwigaho ku buryo buhagije, bakaba bazavamo abagirwa intwari abandi bagahabwa imidari n’impeta by’ishimwe.

Twibutse ko mu byiciro bitatu bishyirwamo intwari z’u Rwanda, Imanzi ari zo zonyine zishyirwamo abantu batakiriho, ariko Imena n’Ingenzi bashobora kuba bariho cyangwa barapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka