Uko Bajeneza yasinyiye inguzanyo yo kumuharika

Bajeneza Alphonsine wo mu kagari ka Nyamikamba umurenge wa Gatunda, akarere ka Nyagatare yasinyiye inguzanyo yo muri SACCO atazi ko ari iyo kumuharika.

Bajeneza ubwo yabariraga Kigali Today uko yagize uruhare mu iharikwa rye atabizi
Bajeneza ubwo yabariraga Kigali Today uko yagize uruhare mu iharikwa rye atabizi

Mu 2014 Bajeneza Alphonsine yumvikanye n’umugabo we Bariyanga J. Claude bamaranye imyaka 16, kwaka inguzanyo yo gusakara inzu bari bujuje, maze bucya bajya kuri SACCO babemerera 150.000, dore ko umugabo yari asanzwe ari umuzamu kuri iyo SACCO.

Ngo bababwiye ko baza kwakira amafaranga mu gitondo agezeyo asanga amwe umugabo yayatwaye.

Agira ati "Yarambwiye njye kuri sacco mfateyo ibihumbi 70. Mbajije bambwira ko 80 yayatwaye. Naguze amabati, imisimari n’ibindi ayo nakuyeyo arashira."

Bajeneza avuga ko umugabo yazindutse asakara amubajije amafaranga aramwihorera.

Hashize iminsi itatu ngo nibwo yamenye ko umugabo yashatse undi mugore.

Ati "Hashize iminsi itatu menya yacyuye undi mugore, ntekereza ko nasinyiye amafaranga amucyura mbura icyo nkora, hashize iminsi micye umugabo ambwira ko atari jye mugorre jyenyine."

Bajeneza yemeza ko igihe cyageze umugabo amaze gucika kuri uwo mugore nawe amujugunyira abana babiri babyaranye ubu akaba Bajeneza ubarera.

Yabitangaje kuri uyu wa 06 Ukuboza 2018, ubwo imiryango 28 yo mu murenge wa Gatunda yasozaga amahugurwa yahawe n’umuryango RWAMREC ku bufatanye bwa Rwanda Women Network.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka