Uko amatora y’abagize inzego z’ibanze yitabiriwe hirya no hino mu gihugu (AMAFOTO)
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, Abanyarwanda bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze yahereye ku rwego rw’umudugudu. Aho Kigali Today yabashije kugera, dore uko byari byifashe mu mafoto:

Burera - Abaturage bishimiye amatora nk’abari mu birori.

Nsengiyumva Emmanuel watorewe kuyobora Umudugudu wa Byimana mu Kagari ka Musezero ku Gisozi, abamutoye bamwishimiye maze baramuterura.

Gasabo - Uyu mukandida na mbere yahabwaga icyizere n’abaturage bari bamuri inyuma ari benshi.

Kicukiro - Na ho amatora yabaye mu bwisanzure, abatora bakajya inyuma y’abakandida.

Uyu mukecuru w’i Burera na we yazindutse ajya kwitorera abazamuyobora.

Gakenke - Mu gihe cy’amatora, hari ababoneraho akanya ko kongera guhura bakaganira.

Gasabo - Aha ni mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi. Na ho bazindukiye mu matora.

Gicumbi - Abaseseri babanje kurahirira inshingano zo gutoresha.

Aha ni mu Karere ka Gicumbi, na ho batoye.

Aha ni mu Karere ka Kamonyi.

Aha ni muri Kirehe, na bo batoye.

Muhanga - Aha ni mu Murenge wa Nyamabuye, amatora yabereye muri Stade.

Ngoma - Abafite ubumuga barasobanurirwa ko amatora yabo ahera ku kagari.

Nyagatare - Abaseseri baho na bo babanje kurahira.

Abaturage b’i Nyagatare bitabiriye amatora ku bwinshi.

Aba ni abaturage b’i Nyamagabe bazindukiye gutora.

Aha ni i Nyamasheke mu Murenge wa Kagano.

Nyanza - Aha ni i Gihisi mu Murenge wa Busasamana.

Huye - Abatuye Umurenge wa Huye batoreye kuri iyi Site ya Rukira.

Ku bakandida bizewe n’abaturage, wasangaga umurongo ubajya inyuma ari muremure. Aha ni mu Karere ka Kirehe.

Nyarugenge - Abiyamamazaga bajyaga imbere, abatora bakabajya inyuma. Aha ni ku Muhima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|