Uko amahanga yakuyemo akarenge muri Jenoside niko azatugenza nidutezuka ku kwigira - Komiseri Nabahire
Abanyarwanda barasabwa guharanira kwigira kandi bagakora ibishoboka byose ngo bazabigereho vuba kuko ntacyo amahanga azabakorera, ngo ahubwo nibikomera amahanga azongera akuremo akarenge nk’uko yabyerekanye mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.
Ubu ni ubutumwa bwahawe abagororerwa muro gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana tarikiri 11/04/2013 ubwo komiseri mu rwego rw’igihugu rw’amagereza Nabahire Anastase yabashishikarizaga guhinduka bakitandukanya n’ibibi bakoze, dore ko abasaga 69% bari muri iyo gereza bafungiye uruhare bagize muri Jenoside yashegeshe u Rwanda mu 1994.

Uyu mukomiseri mu rwego rw’igihugu rw’amagereza yasuye gereza ya Nsinda iherereye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana muri gahunda y’iminsi 100 muri iyo gereza bateguye yo gusubiza amaso inyuma bakareba uko u Rwanda rubayeho cyane cyane muri iyi minsi Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri yo gahunda kandi ngo hagamijwe no gufata ingamba z’uko buri wese yagira uruhare mu komora igikomere Abanyarwanda bafite, bakagarura imbaraga bakarwana urugamba rwo guharanira kwigira; nk’uko Ntarugera Gerard uyobora iyo gereza abivuga.
Nabahire yabwiye abagororerwa muri iyo gereza ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi bikomoka ku mateka rwanyuzemo ariko ko bizacyemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kuko amahanga atazigera acyemurira u Rwanda ibibazo rufite.

Uyu mukomiseri yatanze urugero asobanura ko ipfundo rya byose ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko yakozwe ibihugu by’amahanga byose birebera, aho gutabara ahubwo bigakizwa n’amaguru kandi bose bakaza guhungisha abanyagihugu babo bari mu Rwanda icyo gihe.
Nabahire ati “Ibyo Abanyarwanda twanyuzemo ni isomo rikomeye tutakabaye turengaho ngo tugire ahandi duhanga amaso uretse kwicarana ubwacu, tukicuza tugasaba imbabazi tugakosora ibibi twakoze, kandi tugafata ingamba twese tuzagenderaho ngo twiteze imbere twiheshe agaciro kandi twibesheho ubwacu uko dushaka.”
Ibi ngo Abanyarwanda barabishoboye, ariko bizagerwaho ari uko buri wese afashe ingamba zo guhinduka mu mitekerereze akarangamira ibimuteza imbere, by’umwihariko abagororwa bakabanza kwiyungururamo ikibi cyose bakoreye umuryango Nyarwanda, bagasaba imbabazi kandi bagaharanira ko batazasubira ukundi.
Uyu mukomiseri mu rwego rw’amagereza yibukije abagorobwa 4987 bafungiye uruhare bagize muri Jenoside ko bakwiye kwisuzuma ubwabo bakareba ubukana bw’ibibi bakoze ariko kandi bakazirikana ku neza umuryango Nyarwanda wabagaragarije kuko batagerewe mu kebo k’ubugwari bagendanye muri Jenoside.
Ahubwo ngo bahawe umwanya wo kwiregura no kugaragaza ukuri, abere baratashye, abandi bari kugororwa kandi bagahanirwa ibyaha byabo gatozi mu gihe imiryango yabo ibayeho isangira n’abandi baturage ibyiza byose igihugu gifite.

Bwana Nabahire ati “Ahasigaye ni ahanyu kwicuza mugasaba imbabazi mukiyunga n’Abanyarwanda mwahemukiye kandi biteguye kubababarira. Ibyo nimubikora mubikuye ku mutima tuzafatanya twese twubake igihugu cyiza giharanira kwibeshaho no kwigira tutarambirije ku banyamahanga batazadukiza kuko batanadutabaye.”
Ntarugera Gerard uyobora gereza ya Nsinda yabwiye Kigali Today ko muri iyo gereza bateguye gahunda yo kuzamara iminsi 100 baganirira mu ruhame batabeshyana, buri wese akagaragaza ingamba afite mu kwivugurura no kwiyunga n’umuryango Nyarwanda kuko ngo abenshi mu bagororerwa muri iyo gereza bagenda bagaragaza ko bemeye ubugwari bagize, bagasaba kubabarirwa no gufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rw’iterambere.
Gereza ya Nsinda iri mu karere ka Rwamagana, ifungiwemo abagororwa 7246, barimo abahamwe n’uruhare bagize muri Jenoside 4987, abagabo 4799 n’abagore 188.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|