Uko abanya Karongi bakiriye iyegura rya Papa Benedigito wa XVI
Nyuma yo kwegura k’Umushumba wa Kiliziya Gatulika Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI tariki 11/02/2013, abantu bo mu madini atandukanye babivuzeho byinshi bamwe bakibaza niba atari iherezo rya Kiliziya Gatulika, abandi nabo bakabihuza n’imperuka y’isi.
Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye mu karere ka Karongi, harimo abari bamenye iby’iyegura rya Papa, abandi ntabyo bari bamenye, ariko bose bagize ibitekerezo batanga.
Uwa mbere twaganiriye avuga ko nta dini agira asengeramo ariko ngo yemera Imana. Yagize ati: “Sinarinzi ko yeguye ariko se hari aho byanditse ko niyegura hari ikibazo kizaba?”
Uwa kabili ni umudive (Adventiste). We yagize ati: « Kuba Papa yeguye nta hantu bihutiye na gato ko isi izarangira kuko ntago isi izarangizwa na Papa ».
Uwa gatatu nawe nta dini runaka agira ariko aremeza ko yemera Kristu. Ku bwe ngo iyegura rya Papa ni ibintu bisanzwe, ngo ni nk’uko perezida yakwegura.
Ni byo asobanura agira ati: “Ikibazo cyavuka wenda keretse gatulika yose isenyutse kuko bariya ni abantu bafite ubutunzi bwinshi. Urabona Roma n’Ubwongereza ni byo bihugu bitanga imfashanyo nyinshi cyane ku isi, haramutse habaye ikibazo gishingiye ku iyegura rya Papa, urumva icyo gihe isi yose yabihomberamo”.
Kigali Today yanagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri Rutakisha Jean Paul wo kuri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pierre (St Pierre) mu karere Ka Karongi kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi bitekerezo by’abantu batandukanye.

Avuga ko hari hashize imyaka 600 nta mu Papa wegura, nyuma y’uwitwa Gregoire wa XII weguye mu 1415, kubera ubushyamirane bwari ku mugabane w’uburayi biza no kugira ingaruka kuri Kiliziya Gatulika aho mu Bufaransa bari bafite Papa wabo witwaga Vignon, abandi babili barwanira iyo ntebe i Roma mu butaliyani, noneho Gregoire wa XII wari Roma ahitami kwegura kubera urukundo yari afitiye Kiliziya Gatulika kandi atifuza ko yazamo amacakubili.
Ibi rero nk’uko byemezwa na Padiri Rutakisha ngo byatumye abantu benshi ku isi batungurwa kuko byari biherutse kuba kera cyane. Ngo nubwo ariko byatunguranye cyane nk’uko n’umuyobozi w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Monyintege, yabivuze nta kibazo gihari kuko Papa nubusanzwe afite ububasha budasubirwaho bwo kwegura igihe ashakiye bitewe n’impamvu runaka.
Ni byo Padiri Rutakisha akomeza asobanura:
Papa Benedigito wa XVI yeguye ari hafi kuzuza imyaka 86. Ni we mu Papa wagiyeho ashaje afite imyaka 78, ibintu bitari bisanzwe, we ubwe rero yivugiye ko kubera intege nke z’umubiri yumvaga atagishoboye kuyobora Kiliziya uko abyifuza ahitamo kwegura cyane cyane ko n’umuganga wita ku buzima bwe yari yamubujije kongera gukora ingendo.
Nk’umuntu rero ukunda kiliziya, jyewe nk’umupadiri numva kiriya cyemezo yaragifashe kuko yumvaga atakwihanganira kuba Papa ari ahongaho aryamye nta cyo akorera kiliziya uko abyifuza.
Padiri Rutakisha akomeza avuga ko iyegura rya Papa nta kibazo rizigera riteza na kimwe mu mateka ya kiliziya kuko bisanzwe, kandi agahumuriza bamwe mu bakiristu nk’uyu wumvaga ko hagiye kubaho impinduka zitari nziza muri Kiliziya.
Umwe mu bakirisitu gakulika yari yagize ati: Jyewe ndi umugatulika kandi nkunda gusenga cyane, ariko sinarinzi ko Papa yaguye. Aho mbimenyeye rero ndumva mfite impungenge ko hashobora kugira nk’abakiristu bavuga bati n’ubukirisitu ngiye kubuvamo niba na Papa yegura kandi ari we mushumba wacu!
Padiri aramuhumuriza agira ati: Rwose nta kibazo kirimo, kwegura kwa Papa birasanzwe nuko bitari biherutse, ikindi kandi muri kiliziya hari uburyo Papa asimburwa, ni bwo rero bugiye gukurikiraho. Ni ukuvuga tariki ya 28 Gashyantare nk’uko yabyivugiye, sambili z’ijoro ku isaha y’i Roma ni bwo azasoza ubutumwa bwe nk’Umushumba wa kiliziya ariko kiliziya ikomeze igire abayobozi kuko ntago ayobora wenyine.
Afite umunyamabanga mukuru wa Leta ya Vatican n’inteko y’abakaridinari imufasha imirimo ya buri munsi, afite biro zitandukanye muri kiliziya, izo nzego zose rero ni zo zikomeza gukora imirimo muri Kiliziya kugeza igihe bazatorera Papa mushya.

Padiri Rutakisha yanasobanuye ko amatora y’uzasimbura Papa Benedigito wa XVI azakorwa hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’iyegura rye. Amatora azakorwa mu gihe cy’igisibo, ku buryo Pasika izaba kiliziya gatulika ifite Papa mushya nk’uko Benedigito wa XVI we ubwe yabyisabiye.
Papa Benedigito wa XVI yambitswe ikamba ry’ubushumba bwa kiliziya gatulika mu 2005 afite imyaka 78, asimbura Papa Yohani Paulo wa II witabye Imana afite imyaka 86. Ni ukuvuga ko Benedigito wa XVI yeguye yendaga kugira imyaka ingana n’iya nyakwigendera kuko yeguye afite imyaka 85 y’amavuko. Yaramaze imyaka 8 ku ntebe y’ubushumba.
Amakuru aturuka Vatican yatangaje ko Benedigito wa XVI afite ibibazo by’uburwayi bw’umutima ariko ayo makuru yari yaragizwe ibanga kugeza kuwa kabili hashize umunsi umwe yeguye, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Telegraph cyo mu bwongereza.
Icyo kinyamakuru kiremeza ko abayobozi ba Vatican noneho bemeye kumena ibanga bavuga ko Benedigito wa XVI aherutse kubagwa umutima kugira ngo basimbuze akantu gafasha umutima we gutera neza yari amaranye imyaka 10, kamushyizwemo mbere y’uko asimbura Papa Yohani Paulo wa II mu 2005.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
papa afite ubushishozi kuko niba yari atagifite imbaraga zo gukurikirana intama yaragijwe akwiye kuruhuka ahubwo agashimirwa ibyo yakoze.naho kiliziya gatolika irakomeza imirimo yayo kuko ifite abashumba benshi bashoboye kandi yezu ari kumwe nabo.
ndumva ahubwo ari umuntu wumugabo kuko avuze ngo araragira intama ze atazirinyuma za kona nashake uza ziragira azirinyuma