Uhanganye n’ibibazo ntiyivuga ibigwi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame atangaza ko imwe mu nzira zafashije u Rwanda kuva mu icuraburindi ry’ubukene ari ugukemura ikibazo kimwe ku kindi nta kubyigamba.

Perezida Kagame avuga ko iyo umuntu yivuze ibigwi igihe atsinze ikibazo kimwe, bimwibagiza ko hari ibindi biri mu nzira.
Agira ati “Ugomba guhangana n’ibibazo byawe. Kandi iyo uhangana na byo ntugomba kwirara ngo wigambe kuko ikibazo kimwe gishira ikindi kiza.”

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango 80 b’ishyirahamwe ry’abayobozi bakiri bato ku isi, basuye u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2018.
Abo bayobozi bakiri bato bari baje mu Rwanda muri gahunda y’uwo muryango yo kubafasha gusobanukirwa imiyoborere.
Perezida Kagame yavuze ko adashimishwa n’uko Abanyarwanda bakwishyiramo ko igihugu cyabo ari isomo ku mahanga, bityo bakibagirwa ibyo bahanganye na byo.




Ohereza igitekerezo
|