Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yatashye ibikorwa byo mu mirenge 2 muri Rusizi
Uhagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Rwanda, Ben Llwellyn Jones Obe, kuwa 17/10/2012, yatashye ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga ku kirwa cya Nkombo n’ikigo cyigisha abana bahoze mu mihanda kiri mu murenge wa Gihundwe byubatswe n’umuryango Rwanda Aid.
Ishuri ry’igisha imyuga (Vocational Training Center) riri ku kirwa cya Nkombo ryuzuye ritwaye amafaranga miliyoni 64. Ababyeyi n’urubyiruko bo kuri iki kirwa bishimiye cyane iki kigo kuko basanga kigiye kubafasha kwiteza imbere.
Ben Llwellyn Jones uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasabye abatuye kuri icyo kirwa kuzakoresha neza iki kigo bakibyazamo umusaruro. Yanababwiye ko amasomo y’imyuga ari nayo atangwa muri icyo kigo abasha guteza urubyiruko imbere mu gihe bayakurikiranye neza.
Hanatashywe kandi ikigo Baho Neza mwana cyo mu murenge wa Gihundwe cyigisha abana bahoze mu muhanda nacyo cyubatswe n’umuryango Rwanda Aid cyuzuye gitwaye amafaranga miliyoni 130.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko iyi ari ntabwe ikomeye akarere gateye izafasha urubyiruko kugana mu nzira y’iterambere izabafasha kubaho neza mu bihe biri imbere. Ibyo kandi ngo bizabafasha kugabanuka kw’imibare y’abana bo mu muhanda kuko babonye aho bazajya bacumbikirwa.
Kuva mu mwaka wa 2008, umuryango Rwanda Aid umaze kubakira abatishoboye amazu 17, ibyumba by’amashuri bitatu ndetse na poste de santé imwe.
Muri urwo ruzinduko, Uhagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Rwanda yari aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ndetse n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngoro (WDA).
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|