Uhagarariye ubuyapani mu Rwanda yasuye ibikorwa bateye inkunga mu nkambi ya Kigeme
Uhagarariye igihugu cy’ubuyapani mu Rwanda, ambasaderi Kazuya Ogawa, tariki ya 06/03/2014, yasuye inkambi y’abanyekongo ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kureba ibikorwa igihugu cye cyateye inkunga ndetse no kubitaha ku mugaragaro.
Bimwe muri ibyo bikorwa igihugu cy’Ubuyapani cyateye inkunga byasuwe harimo irerero ry’abana b’incuke, ikigo nderabuzima kiri mu nkambi ya Kigeme, ndetse n’ahagenewe gufasha ababana n’ubumuga bunyuranye.
Ambasaderi Kazuya Ogawa wari usuye ku nshuro ya mbere inkambi ya Kigeme yatangaje ko ashimishijwe n’uko asanze izi mpunzi z’Abanyekongo zibayeho ndetse n’uburyo abana bazo babasha kwiga dore ko banagaragaje bimwe mu byo bize mu ishami ry’ubumenyi, akaba yishimiye kuba igihugu cye cyarabigizemo uruhare.

Ambasaderi Kazuya yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga binyuze mu mashyami y’umuryango mpuzamahanga anyuranye kugira ngo ubuzima bw’impunzi burusheho kumera neza.
Ati “Ubuyapani ni bamwe mu bafasha cyane mu bibazo by’impunzi. Tuzakomeza gutera inkunga binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, iryita ku bana n’irishinzwe ibiribwa muri izi gahunda. Ndabyizeye ko tuzakomeza muri iki cyerekezo”.
Buturu Eugène, uhagarariye impunzi mu nkambi ya Kigeme atangaza ko kuba barateye inkunga irerero ry’abana b’incuke bagatangira gukurikiranwa bakiri bato ari inkunga ihambaye kuri bo kuko abana babo batangira kuva mu bujiji bakiri bato ndetse bakanakurana umuco.

“Dusanga iki kintu ari imfashanyo ikomeye kandi ari ingenzi akaba ariyo mpamvu dusaba ngo bikomereze aho. Ni inkunga kuko abana bacu bava mu bujiji, kandi mu by’ukuri usanga bashobora kuba banabarera mu by’umuco mwiza,” Buturu.
Akomeza yemeza ko inkunga itangwa n’igihugu cy’Ubuyapani yabafashije muri byinshi haba mu kubona ibiribwa, gahunda z’abana binyuze muri Unicef n’ibindi.
Minisitiri ufite Ibiza n’impunzi mu nshingano, Mukantabana Séraphine, yavuze ko ibyo impunzi zakorerwa byose ariko zitari mu gihugu cyazo bigamije gutuma babasha kubaho ariko igikenewe cyane ari uko bataha mu gihugu cyabo bakabaho bisanzuye.

Minisitiri Mukantabana yongeyeho ko hari byinshi biri gukorwa kugira ngo igice izi mpunzi zaturutsemo gitekane kugira ngo zitahe kandi umurongo birimo ukaba ari mwiza.
Igihugu cy’Ubuyapani ni kimwe mu bitanga inkunga nini kugira ngo ubuzima bw’impunzi burusheho kumera neza, kandi kikaba gikomeje uwo murongo nk’uko Ambasaderi Kazuya yabitangaje.
Ambasaderi Kazuya Ogawa yasuye inkambi ya Kigeme aherekejwe na Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Séraphine Mukantabana, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Neimah Warsame n’abandi bafatanyabikorwa.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nubwo aba ari impunzi ariko bafite uburenganzira bugenewe muntu bwose, turashima cyane abayapani kubwo kubafasha, kandi dukomeze tunatsura umubano neza nibi bihugu nk’ubuyapani aha ngarutse kurwanda kuko umubano mwiza dufita nkigihugu gikomeye nibyo byatumye afata akanya ke akajya gusura no gufasha izi mpunzi.
ikibazo cy’impunzi cyarahagurukiwe kugira ngo zitabweho kuko nubwo zahunze ariko uburenganzira bwabo nk’abantu bugomba kubahirizwa
Ariko jyenda Rwanda wateye imbere koko! Biriya bi Telephone bya karundura, bariya banyarwanda bari gufotoza, najyaga mbibona muri film, sinarinzi ko zagera n’iwacu mu Rwanda. Dukomeze twiteze imbere, twinjira muri Digital neza.