Uhagarariye Afurika y’Epfo arashaka ko igihugu cye gikomeza gukorana neza n’u Rwanda

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012, uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangaje ko igihugu cye gushobora gukorana neza n’u Rwanda, kuko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho mu mateka.

Mu minsi ishize imibanire y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ntiyari ntamakemwa, kuko iki gihugu gisa nkicyashinjaga u Rwanda kumugaragaro kugira uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa wahahungiye, ibirego Leta y’u Rwanda yamaganiye kure.

Ibyo byaje no gukubitiraho ko iki gihugu kiri muri bicye cyane bitashyigikiye u Rwanda ubwo rwatorwaga kujya mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi.

Gusa n’ubwo ntacyo yatangaje kuri ibyo bihe bitari byiza muri politiki mu minsi ishize, Nkosinati Twala, umaze igihe gito atangiye imirimo ye, yatangarije abanyamakuru ko hari byinshi ibihugu bikoranamo neza nko mu burezi n’ubuvuzi.

Yagize ati: “Naganiriye na Minisitiri w’Intebe kugira ngo amfashe kuzuza akazi kanjye ko kureba icyo nafasha (…) Turi ibihugu bifite icyo bihuriyeho, hari ibyo twibwira ko byagira icyo bidufasha”.

Innocent Nkurunziza, Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko ibihugu byombi bimaze igihe kirekire bifatanya mu kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ibihugu byombi kandi bifite ubuharirane bushingiye mu bucuruzi, nk’uko Nkurunziza yakomeje abitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka