Uganda izambika Perezida Kagame umudari

Uyu munsi Perezida Kagame yageze muri Uganda aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu cya Uganda. Muri uyu muhango uzaba ejo tariki 26/01/2012, Perezida Kagame azahabwa umudari nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ibohozwa rya Uganda kuko yari mu ngabo za National Resistance Army (NRA) za Yoweli Kaguta Museveni ubwo barwanyaga ingoma ya Milton Obote.

Perezida Kagame afatwa nk’umuntu wakoze ibikorwa by’intagereranywa mu gihugu cya Uganda kuko uretse ibikorwa by’urugamba rwo kubohoza Uganda, Kagame yari ashinzwe ishami ry’iperereza kuva ubwo ishyaka rya National Resistance Army (NRA) rifatiye ubutegetsi muri 1986. Abasirikare ba Uganda bazi Perezida Kagame nk’umusirikare w’intangarugero mu kugira imyitwarire myiza kandi ukunda akazi.

Perezida Museveni yakira Perezida Kagame ubwo yageraga i Kampala.
Perezida Museveni yakira Perezida Kagame ubwo yageraga i Kampala.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame aherekejwe n’abaminisitiri barimo uw’ububanyi n’amahanga. Nyuma y’inama yahuje abaminisitiri b’ububanyi b’ibihugu byombi yabereye i Kampala uyu munsi, abo baminisitiri bombi batangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza kandi ko nta gihe uyu mubano wigeze uba mwiza kurusha ubu.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bavuga ko umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ugaragazwa n’uburyo abayobozi b’ibihugu babanye. Perezida Museveni yasuye u Rwanda umwaka ushize amara iminsi ine ndetse anitabira ibikorwa by’umuganda atanga n’inkunga mu kubaka amashuri.

Perezida Kagame n'umufasha we bakiriwe na perezida Museveni n'umufasha we i Kampala.
Perezida Kagame n’umufasha we bakiriwe na perezida Museveni n’umufasha we i Kampala.

Perezida Kagame we amaze gusura igihugu cya Uganda inshuro zigera kuri eshatu kuva mu mwaka wa 2011. Mu minsi irangiza umwaka, Perezida Kagame n’umuryango we basuye Uganda banahizihiriza umunsi mukuru wa Noheli.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abahagarariye Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse anasure ibikorwa by’iterambere birimo uruganda rukora imiti. Uruzinduko ruzamara iminsi itatu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutugezeho amakuru ya huye

rutikanga yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka